Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, agiye kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi we Donald Trump nyuma y’igihe aba bayobozi bari bamaze batumvikana ku ngingo zitandukanye.
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, ni bwo biteganyijwe ko aba bayobozi bombi bari buhurire mu biro bya Perezida wa Amerika, White House.
Baraza kuganira ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cya Venezuela, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’umutekano.
Ibi biganiro bije nyuma y’amezi menshi ashize aba bayobozi bombi bari bamaze baterana amagambo, aho Petro yagiye anenga ibitero Amerika yakomeje kugaba ku bwato bwari bivugwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge mu Nyanja ya Pacifique.
Petro kandi yagiye yumvikana kenshi anenga Trump ku umwanzuro yafashe wo kwirukana abimukira baba muri Amerika.
Mu kiganiro Petro aheruka kugirana na BBC yagereranyije Urwego rw’Umutekano rushinzwe Abimukira (ICE) muri Amerika nk’umutwe w’Aba-Nazi ndetse anashinja Amerika kwitwara nk’aho ari bwo bwami buyoboye Isi.
Trump na we yakunze kunenga cyane Guverinoma ya Colombia, ayishinja kudakora ibishoboka byose ngo ihagarike ibiyobyabwenge byoherezwa muri Amerika y’Amajyaruguru cyane cyane cocaine ndetse avuga ko azajya agaba ibitero ku bwato buzajya buba bwikoreye ibyo biyobyabwenge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *