skol
fortebet

Trump akomeje guhatira Iran ibiganiro ayikangisha kuyisenyera ibikorwa remezo

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 15, Jul 2026

Trump akomeje guhatira Iran ibiganiro ayikangisha kuyisenyera ibikorwa remezo

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuburira Iran ko mu cyumweru gitaha ashobora kugaba ibitero ku biraro n’ibigo bitanga amashanyarazi byayo, mu gihe yaba idasubiye ku meza y’ibiganiro.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na televiziyo Fox News, mu gihe intambara hagati ya Amerika na Iran imaze iminsi ine ikomeje gukaza umurego.

Trump yagize ati: "Mu cyumweru gitaha ibintu bizababera bibi cyane. Tuzasenya ibigo byabo byose bitanga amashanyarazi ndetse n’ibiraro byabo byose nibataza ku meza y’ibiganiro."

Aya magambo yongeye kwamaganwa n’umuryango w’abibumbye (ONU), nk’uko byagenze no muri Mata ubwo Trump yavugaga ko ashobora kwibasira ibikorwa remezo bya gisivili muri Iran.

Komiseri Mukuru wa ONU ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Türk, yavuze ko amategeko mpuzamahanga abuza kwibasira nkana abasivili n’ibikorwa remezo byabo, kandi ko kubikora bishobora gufatwa nk’icyaha cy’intambara.

Mu kiganiro Special Report, cyanyuze kuri Fox News mu ijroro ryo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2026, Trump yongeye kuvuga ko nubwo ashobora gutinda gato kugaba ibitero ku ngomero z’amashanyarazi, amaherezo zizibasirwa.

Yanatangaje ko intumwa za Amerika zamenyesheje Iran ko Byaba byiza bemeye amasezerano, bitaba ibyo nta na kimwe bazasigarana.

Aya magambo yavuzwe mbere y’uko Amerika itangiza ibindi bitero ndetse ikanongera gukaza ingamba zo kugenzura no kuzitira amato yinjira cyangwa asohoka ku byambu bya Iran.

Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko bwatangiye icyiciro gishya cy’ibitero bigamije kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo guhungabanya amato y’ubucuruzi anyura mu Muhora wa Hormuz.

CENTCOM yavuze ko muri ako karere hari amato y’intambara y’Amerika arenga 20 ndetse n’indege za gisirikare zibarirwa mu magana ziri mu bikorwa.

Mu rindi tangazo, Admiral Brad Cooper yavuze ko Iran yagabye ibitero ku mato arindwi y’ubucuruzi, bikaba byahitanye abantu hafi 12 abandi barakomereka cyangwa baburirwa irengero.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026, Igisirikare cya Koweti cyatangaje ko cyatangiye kurasa drones za Iran zari zinjiye mu kirere cyacyo, mu gihe Bahreïn yo yahise itanga impuruza isaba abaturage kujya ahantu hizewe.

Igisirikare cya Koweti cyavuze ko ubwirinzi bwacyo bwo mu kirere buri guhangana n’ibitero bya drones bukomoka ku gitero bwise "ubugome bwa Iran."

Minisiteri y’umutekano wa Bahreïn na yo yasabye abaturage n’abatuye muri icyo gihugu gukomeza gutuza ariko bakihutira kujya mu bwugamo igihe bibaye ngombwa.

Ibi bitero bishya bya Amerika byakurikiye urukurikirane rw’ibindi bimaze iminsi itatu bikorwa buri joro.

Mbere yaho, Perezida Trump yari yongeye gushyiraho icyemezo cyo kugenzura amato yinjira cyangwa asohoka muri Iran, anatangaza ko hazashyirwaho umusoro wa 20% ku mato agamije kurinda umutekano w’umuhora wa Hormuz, ariko nyuma y’amasaha 24 aza kwisubiraho awuhagarika.

Mu gusubiza, Iran yarashe amato abiri atwara peteroli ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), igitero cyahitanye umuntu umwe nk’uko ubuyobozi bwa UAE bwabitangaje.

Iran yanongeye kugaba ibitero ku yandi mato abiri atwara peteroli anyura mu Muhora wa Hormuz.

Uku gukomeza kwiyongera kw’imirwano hagati ya Amerika na Iran kwatumye ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bizamuka cyane, bitewe n’uko urujya n’uruza rw’amato atwara peteroli anyura mu Muhora wa Hormuz rwahungabanye ku rugero rukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa