skol
fortebet

Trump aracyatsimbaraye ku kugira Canada Leta ya 51 ya Amerika

Yanditswe: Saturday 26, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aracyahagaze ku gitekerezo cye cyo kugira Canada Leta ya 51 y’igihugu cye.

Sponsored Ad

Trump yatangiye kugaragaza ko yifuza kongera Canada kuri Leta 50 zigize Amerika, ubwo yatorerwaga kuyobora iki gihugu mu Ugushyingo 2024.

Byageze aho avuga ko Justin Trudeau wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada ari “Guverineri”, izina rihabwa abayobozi ba Leta bo muri Amerika.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Time, Trump yabajijwe niba ataratebyaga ubwo yagaragazaga ko yifuza kongera Canada muri Leta zigize Amerika, asubiza ko ahubwo yari akomeje.

Trump yasobanuye ko Amerika iha Canada ubufasha bwa miliyari ziri hagati ya 200 na 250 z’Amadolari ku mwaka, ko mu rwego rwo gukuraho iki gihombo, iki gihugu gikwiye kwemera kuba Leta ya 51.

Ati “Ntabwo ndi gutebya. Canada ni dosiye nini. Duhombera miliyari kuva kuri 200 kugeza kuri 300 z’Amadolari mu mwaka, mu gufasha Canada. Rero nabajije umugabo nise ‘Guverineri Trudeau’, nti ‘Kubera iki mwumva ko dukwiye guhomba amafaranga menshi tubafasha? Mutekereza ko bikwiye’?”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ubwo yabazaga Trudeau iki kibazo, atigeze amusubiza, ati “Ntabwo yashoboye kunsubiza ariko kwita kuri Canada bidutwara arenga miliyari 200 z’Amadolari ku mwaka. Twita ku gisirikare cyabo. Twita ku buzima bwabo mu buryo bwose.”

Trump yavuze ko Amerika idakeneye ko Canada iyikorera imodoka kuko ishaka kwikorera izayo, kandi ngo ntikeneye ibikoresho bitunganyije mu mbaho biva muri iki gihugu cyangwa se ingufu ziturukayo.

Ati “Nta ngufu zabo dukeneye. Ntacyo dukeneye kuri Canada. Kandi navuga ko uburyo bwonyine bwagira icyo butanga ari uko Canada yahinduka Leta.”

Tariki ya 24 Mata, Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada, Mark Carney, yatangaje ko tariki ya 28 Werurwe, Trump yamuvugishije ku murongo wa telefone, amumenyesha ko agikeneye ko iki gihugu kiba Leta ya 51 ya Amerika.

Carney yagize ati “Perezida abikomozaho igihe cyose. Yabikomojeho ejo, yabikomojeho mbere yaho.”

Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada yavuze ko nk’uko yabivugiye mu biganiro byo mu muhezo no mu ruhame, inzozi zo kugira igihugu cyabo Leta ya 51 ya Amerika zitazashoboka.

Trump yashimangiye kandi ko ashaka kongera Umuyoboro wa Panama n’ikirwa cya Greenland ku gihugu cye, asobanura ko byakorwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’igihugu n’uwo ku rwego mpuzamahanga.

Umunyamakuru yabajije Trump niba yifuza kwibukwa nka Perezida wayoboye Amerika yagutse, asubiza ko ibyo atari byo bimuraje ishinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa