skol

Trump arimo guterana amagambo na Perezida wa Iran

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump na mugenzi we wa Iran Hassan Rouhani barimo guterana amagambo buri umwe yereka mugenzi we ko akomeye n’ undi bikaba uko.

Mu minsi ishize Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye gusubizaho ibihano bw’ ubukungu byari byarakuriweho Iran. Ibi bihano byari byakuweho ku bwumvikane bw’ Umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ Iburayi ariko Amerika yatangaje ko tariki 4 Ugushyingo ibi bihano bizasubizwaho.

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Nyakanga Perezida wa Iran Hassan Rouhani yavugiye mu kiganiro yagiranye n’ abahagarariye ibihugu byabo muri Iran ko intambara y’ Amerika na Iran yaba ari nyina w’ izindi ntambara zose. Ntiyagarukiye aho ahubwo yanabwiye Donald Trump ko ‘gutekereza kugirira nabi Iran ari nko gukina n’ umurizo w’ intare’.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump nawe yahise ajya kuri Twitter yavuze ko Perezida wa Iran adakwiye kongera gutekereza gutera ubwoba Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Wowe Perezida wa Iran Rouhani, Ntuzigere wongera gutera ubwoba Leta zunze ubumwe za Amerika cyangwa uzahure n’ ingaruka zitigeze zibaho mu mateka. Ntabwo tukiri cya gihugu gishobora kwihanganira amagambo yawe y’ ububeshyi, ubugizi bwa nabi n’ urupfu. Itonde!”

Amagambo akomeye nk’ aya Donald Trump yaherukaga kuyatangaza Amerika na Koreya ya Ruguru bikirebana ay’ ingwe. Ubu ibi bihugu byombi bisa n’ ibituje n’ ubwo abakuru babyo umwe yise undi umurwayi wo mu mutwe.

Agatotsi kavuka hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Iran cyangwa Koreya ya Ruguru buri gihe itandaro iba ari ikorwa n’ ikoreshwa ry’ intwaro zikomeye kuko Leta zunze Ubumwe za Amerika itifuza ko hari igihugu cyayambura ubuhangange mu Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa