Trump ashobora kohereza ubundi bwato bw’intambara hafi ya Iran
Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atekereza kohereza ubwato bwa kabiri bw’intambara mu Burasirazuba bwo hagati, nubwo gihugu cye na Iran byitegura gusubukura ibiganiro bigamije gukemura no gukumira ibibazo by’amakimbirane.
Mu cyumweru gishize, Oman yayoboye ibiganiro hagati ya Iran na Amerika.
Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko Trump ashyize ubwato bunini bw’intambara muri kariya karere, bigatuma habaho ubwoba bw’ibikorwa bya gisirikare kuri Iran.
Trump yari yatangaje ko hashobora gukorwa ibikorwa bya gisirikare mu gihe guverinoma ya Iran yakomeza kwica abigaragambyaga bamagana ubutegetsi.
Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Israel, Trump yavuze ko Amerika igomba gukora "ikintu gikomeye" mu gihe amasezerano y’impande zombi atumvikanyweho na Iran.
Kuri ubu, itariki n’aho bizabera mu cyiciro gikurikira cy’ibiganiro bya Amerika na Iran ntibiratangazwa.
Trump yabwiye Channel 12 na Axios ko atekereza no kohereza ubwato bw’intambara bwa kabiri mu Burasirazuba bwo hagati.
Ntabwo biramenyekana ubwato bushobora koherezwa ariko hari abayobozi batandukanye batangaje ko bushobora kuba ubwa USS George Washington cyangwa ubwa Ford buri mu nyanja ya Caraïbes.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, aheruka gutangaza ko nyuma y’ibiganiro byahuje Amerika na Iran hari ubwumvikane bwo gukomeza inzira ya dipolomasi mu gukemura ibibazo.
Baghaei yatangaje kandi ko Umujyanama w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, Ali Larijani, ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, yagiriye uruzinduko muri Oman ariko rukaba ruzakomereza muri Qatar nayo ikunze kugira uruhare mu biganiro by’ubuhuza mu Burasirazuba bwo hagati.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *