Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batoye itegeko rigamije kwitirira Perezida Donald Trump, ikibuga cy’indege cyo muri iyi Leta.
Uyu mushinga ugamije guhindura ikibuga cy’indege cya Palm Beach International Airport, kikitirirwa Donald Trump. Washyigikiwe n’Abasenateri 25 bo muri Leta ya Florida, mu gihe abatarawutoye ari 11 bo mu ishyaka ry’Aba-Democrates.
Aya matora y’Abasenateri yakurikiye ay’Abadepite batoye uyu mushinga ku bwiganze bwa 81, mu gihe abatarawutoye ari 30.
Biteganyijwe ko nyuma yo gutorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, uyu mushinga uzashyirwaho umukono na Guverineri wa Leta ya Florida, Ron DeSantis.
Biteganyijwe ko iki kibuga cy’indege gishobora guhindura izina kigafata irya Trump muri Nyakanga 2026.
Igitekerezo cyo kwita iki kibuga cy’indege Donald J. Trump International Airport cyatangijwe n’Abadepite bo mu ishyaka ry’Aba-Republicains muri Leta ya Florida. Bavuze ko iri zina riboneye kuko iki kibuga cy’indege kiri hafi y’urugo rwa Perezida Trump ruzwi nka Mar a Lago.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *