skol

Trump ashyigikiye ko Ukraine yemera guhara ubutaka bwayo

Yanditswe: Monday 18, Aug 2025

featured-image

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashyigikiye ko Ukraine iharira u Burusiya bimwe mu bice by’ubutaka igenzura, mu rwego rwo kurangiza intambara imaze imyaka irenga itatu ihaganishije impande zombi.

Nyuma y’inama aherutse kugirana na Perezida Putin w’u Burusiya, amakuru avuga ko Trump yiteguye gusaba Perezida Volodymyr Zelensky kwemera kurekura ubutaka bugenzurwa n’u Burusiya, bukaba ubw’icyo gihugu mu buryo budakuka.

Ubutaka buvugwa muri iyi ngingo ni ubwa Donetsk na Lugansk. Mu 2022 na 2023, u Burusiya bwakoresheje amatora ya kamarampaka, abaturage b’ibyo bice byombi bemera kugenzurwa n’u Burusiya.

Gusa Ukraine ndetse n’umuryango mpuzamahanga muri rusange uracyafata ibyo bihugu nk’ibice bya Ukraine. Bivugwa ko Putin yasabye Trump ko mu gihe u Burusiya bwagenzura ibyo bice mu buryo buhoraho, bwakwemera guhagarika intambara aho igeze, ibishobora kuvamo ko yanarangira burundu.

Perezida Trump afitanye inama na Zelensky ndetse na bagenzi be baturutse mu bihugu by’u Burayi, aho bivugwa ko aza kubagezaho icyo cyifuzo nawe ubwe ashyigikiye.

Ukraine yakunze guhakana iby’icyo cyifuzo, gusa bikekwa ko igitutu cya Amerika gishobora gutuma ihindura umuvuno.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa