skol

Trump mu bufatanye n’ibihugu bya Amerika y’Amajyepfo bwo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe: Saturday 07, Mar 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangije ubufatanye hagati ya Amerika n’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo bugamije kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge.

Ibi yabitangaje ku wa 7 Werurwe 2026 mu nama yabereye muri Leta ya Florida, yahuje Abakuru b’Ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo yagarukaga ku cyakorwa kugira ngo harwanywe ibiyobyabwenge muri Amerika.

Muri iyi nama Trump yatangije ihuriro ryiswe ‘Americas Counter Cartel Coalition’ rizahuza ingabo z’Amerika n’izo mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo rigamije kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge.

Trump yavuze ko iri huriro rizaca ibiyobyabwenge muri Amerika byongere kugira uyu mugabane mwiza.

Ati “Ni igice cyiza cy’Isi ariko kugira ngo twuzuze ubwo bwiza tugomba guca abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’udutsiko tw’amabandi n’indi miryango mibi yose iyobowe n’inyamanswa, ubundi tubohore abantu bacu.”

Ibi bibaye mu gihe Amerika iherutse kugaba ibitero mu Murwa Mukuru wa Venezuela, Caracas, ndetse igata muri yombi Perezida Nicolás Maduro n’umugore we ku wa 3 Mutarama 2026.

Maduro ashinjwa kwinjiza muri Amerika ikiyobyabwenge cya Cocaine, ndetse n’ibindi bifitanye isano na cyo.

Muri mutarama 2025 kandi Trump akimara kujya ku butegetsi bimwe mu bintu yashyize imbere ni kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge muri Amerika.

Icyo gihe bimwe mu bihugu bihana imbibi na Amerika nka Canada na Mexique byashyiriweho imisoro kubera abimukira benshi binjira muri iki gihugu binyuranye n’amategeko n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukorerwa ku mipaka ihuza ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa