Abakuru b’ibihugu bya Amerika na Iran bashyize umukono ku masezerano y’ibanze agamije guhagarika intambara yari imaze igihe ihanganishije impande zombi, maze atangira gushyirwa mu bikorwa ako kanya.
Mu bikubiye muri ayo masezerano harimo kongera gufungura umuhora wa Hormuz, gushyiraho ikigega cya miliyari 300 z’amadolari ya Amerika kigamije gufasha mu gusana ibyangijwe n’intambara muri Iran, ndetse no gukuraho ibihano byose Amerika yari yarafatiye Iran.
Icyakora, ikibazo kijyanye na gahunda ya Iran yo guteza imbere ingufu za nikleyeri, ari na cyo Amerika yavuze ko cyateye iyi ntambara, kiracyategereje ibiganiro byihariye bizamara iminsi 60, bishobora no kongerwa igihe bibaye ngombwa.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yashyize umukono kuri ayo masezerano ari mu Bufaransa, aho yari yitabiriye inama ya G7.
Yavuze ko ayo masezerano azafasha mu kurinda isi ikibazo gikomeye cy’ubukungu, ariko anaburira ko Amerika ishobora kongera kugaba ibitero bikomeye kuri Iran mu gihe hatagerwa ku masezerano ya nyuma ku kibazo cya nikleyeri.
Ku ruhande rwa Iran, Perezida Masoud Pezeshkian na we yashyize umukono kuri ayo masezerano kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Iran.
Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Iran, akaba ari no mu bayoboye ibiganiro ku ruhande rw’icyo gihugu, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko Iran igifitiye amakenga Amerika, ariko ikomeza kwitegura guhangana n’umwanzi igihe cyose byaba ngombwa.
Yatangarije ikinyamakuru cya Leta cya Fars ati: “Niba umwanzi atumva ururimi rw’ubwenge n’ibiganiro, tuzamuvugisha ururimi rw’imbaraga.”
Amerika na Israel batangiye intambara kuri Iran ku wa 28 Gashyantare, mu gitero cya mbere cyahitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, ndetse n’abasirikare bakuru b’icyo gihugu.
Kuva icyo gihe, intambara yarushijeho gukara no kwaguka, bituma ibiciro by’ingufu ku masoko mpuzamahanga bizamuka cyane, ndetse n’izamuka rusange ry’ibiciro rikomeza kwiyongera.
Ibi byatewe ahanini n’uko Iran, mu rwego rwo kwihimura, yafunze umuhora wa Hormuz, umwe mu mihora y’ingenzi ku isi, unyuramo nibura 20% by’ibikomoka kuri peteroli na gaze bikoreshwa ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *