skol

Trump ntazemera ko abasirikare ba Amerika babura umushara nubwo Guverinoma yahagaritse imirimo

Yanditswe: Sunday 12, Oct 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atazemera ko ingabo za Amerika zibura umushahara, mu gihe Guverinoma ikomeje gufunga imirimo imwe n’imwe bitewe no kutumvikana kw’Aba-Republicains n’Aba-Democrates ku bijyanye n’ingengo y’imari.

Trump yategetse Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, “gukoresha amafaranga yose aboneka” kugira ngo abasirikare bahembwe ku itariki ya 15 Ukwakira, umunsi wari gutangirwaho umushahara wabo kuva ifungwa ry’ibikorwa bya Guverinoma ryatangira ku wa 1 Ukwakira 2025.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati: “Ntabwo nzemerera Aba-Democrates gufata ingabo zacu ndetse n’umutekano w’igihugu cyacu ho ingwate, binyuze mu kibazo cy’ifungwa ry’ibikorwa bya Guverinoma bateje.”

Iri tegeko rije mu gihe abandi bakozi ba Leta bamwe batangiye kubura umushahara, abandi bakaba baroherejwe mu biruhuko by’agateganyo. Amakuru atangwa na Minisiteri y’Imari agaragaza ko abarenga 750,000 muri bo, bangana hafi na 40% by’abakozi ba Leta, bamaze koherezwa mu biruhuko batishyurwa.

Bamwe mu basirikare n’abandi bakozi b’ingenzi baracyakora nubwo badahembwa by’agateganyo.

Trump yavuze ko Aba-democrates “bafunze ibikorwa bya Guverinoma ku bushake” kandi abasaba gufungura imirimo kugira ngo bongere kuganira ku bibazo by’ubuvuzi n’ibindi bigamije guteza imbere abaturage.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko icyemezo cya Trump cyo kureba uko abasirikare bahembwa gishobora kugabanya igitutu cya politiki gikomeje kwiyongera, mu gihe ifungwa ry’ibikorwa bya Guverinoma rikomeje kurambirana.

Ku wa1 Ukwakira 2025 nibwo Guverinoma ya Amerika yafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa, kubera kutumvikana kw’abahagarariye ishyaka ry’Aba-Republicains n’abahagarariye iry’Aba-Democrates, muri Sena ya Amerika, ku mushinga w’ingengo y’imari nshya.

Mu bituma Aba-Democrates batemera uyu mushinga w’ingego y’imari ni uko wagabanyije nkunganire yahabwaga abatishoboye mu bitajyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima. Ntibemera kandi icyemezo cya Trump cyo kugabanya amafaranga Leta ishora mu rwego rw’ubuzima.

Guhagarika ibikorwa kwa Guverinoma bituruka ku kuba iba idashobora kubona amafaranga ishyira mu bikorwa by’ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa