Trump ntazemerera abaturage ba Palestine gusubira muri Gaza nayigarurira
Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2025
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahamije ko gahunda ye yo kwigarurira Gaza itazigera yemerera abaturage ba Palestine kongera kuhatura kuko hangijwe cyane n’abasirikare ba Israel.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro na Fox News, aho yagaragaje ko iyi gahunda yo kwigarurira Gaza ayikomeje ndetse ko abaturage baho yifuza ko bajya gutuzwa mu bihugu birimo Misiri na Jordan nubwo ibi bihugu byateye utwatsi iki cyifuzo cya Trump.
Yanavuze kandi ko ateganya kubaka ahantu hashya hanze ya Gaza kugira ngo Abanya-Palestine babe ariho bajya gutura namara kwigarurira aka gace.
Ubwo Trump yabazwaga niba Abanya-Palestine bafite uburenganzira bwo gusubira i Gaza, yavuze ko “Oya, ntibazabikora kuko bazaba bafite inzu nziza cyane aho bazaba bari. Hashobora kuba ahantu hatanu, hatandatu cyangwa habiri, ariko tuzabubakira ahantu hari umutekano, hatandukanye n’aho bari hari ibyo byago”.
Trump atangaje ibi nyuma y’icyumweru agiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ari nabwo yatangaje iyi gahunda afite yo kwigarurira Gaza.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *