skol

Trump ntiyumva ukuntu Afurika y’Epfo iri muri G20

Yanditswe: Thursday 06, Nov 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atazitabira inama y’ibihugu bikomeye ku Isi biri mu ihuriro rya G20, iteganyijwe kubera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, avuga ko iki gihugu “kitagomba no kuba kiri muri iri tsinda.”

Mu ijambo yavugiye mu nama y’ubucuruzi ya America Business Forum yabereye i Miami ku wa Gatatu, Trump yavuze ko yahisemo kudahagararira igihugu cye muri iyo nama, kuko ngo Afurika y’Epfo “idakwiriye kuba ikiri muri G20 kubera ko ibihabera ari bibi.”

Ati: “Nababwiye ko ntazajya muri iyo nama. Ntabwo nzahagararira Amerika.”

Trump akunze kwibasira ubutegetsi bwa Perezida Cyril Ramaphosa, amushinja kurebera ubwicanyi bukorerwa abazungu bakomoka bo muri iki gihugu.

Itsinda rya G20 ryashinzwe mu 1999 rigamije guhuza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byari bitangiye kuzamuka mu bukungu.

Afurika y’Epfo, kugeza ubu ifite umwanya w’ubuyobozi muri G20, ni cyo gihugu rukumbi cyo ku mugabane wa Afurika kiri muri iri tsinda.

Trump ntiyumva ukuntu Afurika y’Epfo iri muri G20

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa