skol

Trump yabujije abaturage bo muri Burkina Faso, Mali, Niger, Sierra Leone na Sudani y’Epfo kwinjira muri Amerika

Yanditswe: Wednesday 17, Dec 2025

featured-image

Perezida Donald Trump, yongereye umubare w’ibihugu biri ku rutonde rw’ibyo abaturage babyo batemerewe kwinjira muri Amerika, ashyiraho Burkina Faso, Laos, Mali, Niger, Sierra Leone, Sudani y’Epfo, na Syria, kimwe n’abafite pasiporo yo muri Palestine.

Ni icyemezo Trump yatangaje ku wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025. Icyemezo cyo kongera kuri uru rutonde Syria, igihugu yari aherutse kugerageza gusubiza ku ruhando mpuzamahanga, cyaje nyuma y’iminsi mike habaye igitero mu mujyi wa Palmyra, aho abasirikare babiri ba Amerika n’umusivile umwe ukomoka muri iki gihugu bishwe.

Abashinzwe ubutegetsi bwa Syria bavuze ko uwakoze icyo gitero yari umwe mu bashinzwe umutekano kandi yari agiye gukurwaho kubera "ibitekerezo afite by’ubuhezanguni”.

Ibindi bihugu byongerewe kuri uru rutonde ni Burkina Faso, Mali, Niger, Sierra Leone na Sudani y’Epfo – kimwe na Laos yo muri Aziya y’Iburasirazuba.

White House kandi yatangaje ko Trump yashyize n’amabwiriza asaba igenzura rikomeye ku baturage ba Nigeria ndetse n’abo mu birwa bya Caraïbes, mbere yo kwinjira muri Amerika.

Perezida Trump, umaze igihe kinini akangurira kugabanya abimukira no kuvuga mu buryo bukomeye kuri iki kibazo, yashyizeho iki cyemezo kugira ngo ahagarike abinjira muri Amerika bafite imigambi yo "guteza ibyago" Abanyamerika.

Yanashatse no gukumira abanyamahanga bari muri Amerika bashobora "guhungabanya cyangwa gusenya umuco wayo, leta, inzego zayo cyangwa amahame yayo shingiro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa