skol

Trump yaburiye Elon Musk ko ari kurenga igaruriro

Yanditswe: Monday 07, Jul 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibikorwa bya Elon Musk bigaragaza ko ashobora kurenga igaruriro.

Perezida Trump yagarutse ku myitwarire ya Elon Musk nyuma y’amasaha make uyu mukire atangaje ko yashinze ishyaka rishya yise ‘America Party’.

Elon yavuze ko iri shyaka rye rigamije gutanga demokarasi ku Banyamerika no guhindura amateka amaze igihe, aho Perezida ava mu mashyaka abiri gusa.

Bijyanye n’iyi myitwarire y’uyu mugabo, Trump yavuze ko “mbabajwe cyane ko kubona Elon Musk arenga umuhanda wa gari ya moshi (igaruriro) mu buryo budasubirwaho, ahinduka igiporoporo cya gari ya moshi, mu byumweru bitanu bishize.”

Trump yavuze ko “ishyaka rya gatatu ntiryigeze ritanga umusaruro muri Amerika, ikintu kimwe ashoboye (amashyaka ya gatatu) ni uguteza akavuyo.”

Aya magambo ya Trump aje mu gihe hari hashize iminsi mike atangaje ko ubutegetsi bwe buzareba niba bwakwirukana Elon Musk.

Elon Musk na Trump bahoze ari inshuti magara batangiye kutavuga rumwe nyuma y’aho uyu Mukuru w’Igihugu atangaje umushinga w’itegeko, ugabanya ingengo y’imari Amerika ishyira mu bikorwa bitandukanye birimo ubuvuzi ndetse na nkunganire itangwa ku nganda zikora Imodoka z’amashanyarazi.

Ibi byatumye Elon Musk atangaza ko yavuye mu nshingano zo kuyobora ikigo DOGE yari yarahawe na Perezida.

Byageze aho Musk yicuza ko yashyigikiye Trump mu gihe cyo kwiyamamaza, asobanura ko iyo adashyigikira uyu Mukuru w’Igihugu, atari gutsinda Kamala Harris bari bahanganye mu matora yabaye mu Ugushyingo 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa