Trump yaburiye Iran ko igihe cyo kuganira kiri kuyoyoka, Amerika yiteguye
Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026
Donald Trump yaburiye Iran ko igihe kiri kuyoyoka cyo kuganira na yo ibijyanye na gahunda y’ingufu za nucléaire, agaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwiyubaka mu Burasirazuba bwo Hagati mu bijyanye n’igisirikare.
Trump yavuze ko itsinda ry’ubwato bwinshi buri kwerekeza aho Iran igerereye “bwihuse ndetse n’imbaraga nyinshi bufite intego ihamye”. Aha yavugaga ingabo za Amerika zirwanira mu mazi.
Ambasaderi wa Iran muri Loni yavuze ko biteguye kuganira hashingiwe ku bwubahane n’inyungu za buri ruhande ariko ko nibigenda nabi izirwanaho igasubiza umwanzi mu buryo butigeze bubaho.
Iran igaragaza ko igamije kubyaza ingufu za nucléaire umusaruro hagamijwe amahoro, igahakana yivuye inyuma imvugo za Amerika ziyishinja gukora intwaro kirimbuzi.
Ni umuburo Trump yatanze nyuma y’uko atangaje ko nta kizamubuza gutabara abigaragambya mu gihe Iran yaba ikomeje kubica.
Umuryango wo muri Amerika uharanira Uburenganzira bwa Muntu, HRANA, uherutse kwameza ko abarenga 6300 biciwe mu byigaragambyo barimo 5925 bigaragambyaga kuva mu Ukuboza 2025.
HRANA igaragaza ko kandi iri gukora iperereza ku bandi bantu 17.000 bikekwa ko bishwe nubwo ikomeje gukomwa mu nkokora n’ibibazo bya internet.
Abanya-Iran bibuka ibyabaye mu rukerera rwo ku wa 22 Kamena 2025, nk’ibyabaye ejo.
Ni bwo Amerika yabagabyeho ibitero simusiga, by’umwihariko ku hantu hatatu harimo Natanz, Esfahan na Fordow, hakorerwaga intwaro za nucléaire.
Ni ibitero Donald Trump yavuze ko byageze ku ntego, bisenya ibyo bikorwaremezo byifashishwa mu gutunganya ingufu za nucléaire.
Amerika yifashishije indege z’intambara zizwi nka ‘B-2 Bombers’, zizwi cyane ku izina rya ‘Stealth Bomber’, zikoreshwa aho rukomeye, aho zishobora kwikorera intwaro zisanzwe cyangwa iza nucléaire.
Zagenewe kuguruka mu buryo bwihariye buzifasha mu kudatahurwa na radar z’aho zinyuze kabone n’iyo zaba zinyuze mu gice kirinzwe cyane. Zinjira mu gihugu cy’umwanzi maze si ukumuzahaza kakahava.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *