skol
fortebet

Trump yaburiye Koreya ya Ruguru ihita imwereka ko ntabwoba ifite

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yatangaje ko Koreya ya ruguru niramuka yibeshye igashaka guhungabanya umutekano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ishobora guhura n’akaga itazigera yibagirwa, umuriro ukaka Koreya ya ruguru igahura n’akaga ibyo yise "fire and fury", Koreya ya Ruguru ihita itangaza ko kuri uyu wa Gatatu igerageza indi missile.
Koreya ya Ruguru yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama irasa missile ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika.
Inkuru ya (...)

Inkuru ya Reuters ibiro ntaramakuru by’Abongereza ivuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ziteguye gukora ibishoboka byose mu guhagarika gahunda za Koreya ya ruguru mu ikorwa ry’ibisasu kirimbuzi, ariko zikaba zarahisemo gukoresha uburyo bwa dipolomasi harimo no kuyishyiriraho ibihano.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko mu gihe Amerika yarasa kuri Koreya ya ruguru amahano yagwira ibihugu byinshi birimo Koreya ya Ruguru, Ubuyapani ndetse n’abasirikare bakomeye ba Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Trump kuri uyu wa kabiri yabwiye abanyamakuru ati:"Koreya ya ruguru byaba byiza itagize ikintu gishobora guhungabanya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bazahura n’akaga n’umuriro isi itigeze ibona kuva yabaho."

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro ku isi, ryashyiriyeho ibihano Koreya ya ruguru kubera gukomeza kugerageza ibisasu kirimbuzi. Nyamara Koreya ya ruguru yo itangaza ko ibi bihano ntacyo biyibwiye kandi ko igiye guha isomo Leta zunze ubumwe z’Amerika yashishikaye mu gushyiraho ibi bihano.

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe z’Amerika zifite ingabo 28,500 muri Koreya y’epfo zo kurinda ko Koreya ya ruguru yakwangiza Iy’epfo. Ubuyapani bwo bwamaze kwakira abasirikare 54,000 b’ikirenga ku rugamba bose bagamije kurwanya Koreya ya ruguru iri mu ntambara na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu buryo butagaragara neza kuva mu 1953 kuva intambara ya Koreya yarangira.

Ibitekerezo

  • Oh Jesus , God will protect the some of them who believe the commandment of him, it is very serious and painful to all world, so that let us wait.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa