skol

Trump yabwiwe ko izina rye rigaruka kenshi muri dosiye za Epstein, abihakana yivuye inyuma

Yanditswe: Thursday 24, Jul 2025

featured-image

Muri Gicurasi 2025, Minisitiri w’Ubutabera Pam Bondi n’umwungiriza we Todd Blanche bagiranye inama na Perezida Trump, bamumenyesha ko izina rye ryagaragaye inshuro nyinshi muri dosiye zifitwe na Minisiteri y’Ubutabera zijyanye n’ibyaha bya Jeffrey Epstein, ariko we abihakana avuga ko ari ibihuha.

Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko aya ari amakuru yatangajwe n’umwe mu bagize guverinoma utifuje gutangazwa amazina.

Muri iyo nama Trump yanabwiwe ko nta zindi nyandiko zerekeye dosiye za Epstein zizashyirwa hanze, kuko harimo ibimenyetso bikakaye by’ibyaha bijyanye n’ubusambanyi bukorerwa abana n’amakuru y’abahohotewe atagomba gushyirwa ahagaragara.

Trump nyuma yahakanye iyo nama, ndetse anavuga ko amakuru yose avuga ko izina rye rigaruka cyane muri dosiye za Epstein ari “amakuru mpimbano”.

Gusa ariko hari amakuru yemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa FBI, Kash Patel, agaragaza ko koko izina rya Trump ryavuzwe muri izo dosiye inshuro nyinshi.

Nyuma Minisiteri y’Ubutabere ya Amerika, yatangaje ko mu binyemetso bafite ubu nta mpamvu babona yo gutangiza iperereza runaka, icyakora basaba ko hari inyandiko z’ubuhamya bwatanzwe mbere y’uko Epstein aburanishwa zashyirwa hanze ariko icyemezo cyayo cyimwa agaciro n’urukiko muri Florida.

Ibi bikomeje guteza umwuka utari mwiza yaba muri White House n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, aho abari ku ruhande rwa Trump bifuza ko iyi ngingo itakomeza gukomozwaho, mu gihe abandi biganjemo abo mu Ishyaka ry’Aba-démocrate, bakomeje gusaba ko hari byinshi byashyirwaho umucyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa