skol

Trump yaciye amarenga yo gutera Cuba nyuma ya Iran

Yanditswe: Friday 06, Mar 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaciye amarenga yo kugaba ibitero kuri Cuba nyuma ya Iran.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aho yavuze ko ari ikibazo cy’igihe gusa, kandi ko mu gihe nta cyaba cyahindutse ibitero byo kuri Iran birangiye bazerekeza amaso kuri Cuba.

Yagize ati “Turashaka kurangiza ibi mbere na mbere, ariko icyo na cyo [Cuba] ni ikibazo cy’igihe gusa. Abantu baraza gusubira kuri Cuba.”

Umubano wa Cuba na Amerika ntabwo umeze neza, kuko mu mpera za Mutarama 2026 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije ibihe bidasanzwe biha igihugu cye ububasha bwo kwibasira Cuba, harimo no guhana ibihugu byose bizayoherezamo ibikomoka kuri peteroli.

Hasinywe iteka rigena uburyo Amerika ishobora gushyiraho imisoro ihanitse cyane ku bicuruzwa bituruka mu gihugu icyo ari cyo cyose kizajya cyohereza peteroli muri Cuba mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.

Ibintu byakomeje kudogera, ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere bibura amavuta, abakoreshaga imodoka bisunga amagare byose bitewe n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.

Mu byo Amerika ishinja Cuba harimo kuba yarakiriye ikigo kinini kurusha ibindi cya gisirikare cy’u Burusiya gikora ubutasi hanze yabwo ndetse no guha uburenganzira udutsiko tw’abakora iterabwoba kuhakorera.

Ikindi Amerika iri kuziza Cuba ngo ni uko ikwirakwiza ingengabitekerezo y’aba-Communistes mu gice cya Amerika y’Amajyepfo n’Amajyaruguru kandi iyo miyoborere Amerika itayikozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa