Trump yagaragaje Zelenskyy nk’intambamyi ku guhagarika intambara ya Ukraine
Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026
Donald Trump yatangaje ko Volodymyr Zelenskyy uyobora Ukaine ari we ntambamyi ikomeye ku masezerano y’amahoro agamije guhagarika intambara amaze imyaka hafi ine ahanganyemo n’u Burusiya.
Trump yavuze ko ababazwa n’uko inshuro nyinshi yagerageje guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine mu mwaka ushize bitabaye nk’uko yari yabisezeranyije.
Ku wa 14 Mutarama 2025 Trump yabajijwe uri gutinza ibiganiro, atazuyaje mu ijambo rimwe ati ni “Zelenskyy”.
Yakomeje avuga ko “Ndatekereza ko akigorwa no kugera kuri urwo rwego. Ntekereza ko [Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin] yiteguye amasezerano, Ntekereza ko Ukraine ari yo ititeguye neza gusinya amasezerano.”
Mu minsi ishize, Trump yavuze ko Volodymyr Zelenskyy nta kintu afite cyatuma atsinda intambara ndetse nta n’igituma ashyira u Burusiya hasi mu biganiro afite.
Ati “Kuva ku munsi wa mbere ntabyo yigeze agira. Afite ikintu kimwe, Donald Trump.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko biteguye kuganira na Trump n’intumwa ze mu bindi biganiro byateganywa imbere.
Umwaka ushize, Trump yavuze ko umushinga w’amasezerano y’amahoro yateguye wari wuzuye kugeza ku kigero cya 95%.
Uwo mushinga wasabaga Ukraine kwemera guhara bimwe mu bice byayo byigaruriwe n’u Burusiya, ikareka gahunda yo kwinjira muri OTAN, kandi ikagabanya ingabo zayo.
Uyu mushinga w’amasezerano wari ugizwe n’ingingo 28 wanenzwe na Ukraine n’Abanyaburayi bavuga ko ubogamiye ku Burusiya.
Ingingo zigize uyu mushinga nyuma zagizwe 20, ariko na n’ubu nturumvikanwaho. Zelensky ntiyifuza gutanga ubutaka cyangwa gukora amatora atarizezwa umutekano uhamye na OTAN.
Manda ya Zelenskyy yarangiye muri Gicurasi 2024. Yanze ko habaho amatora yitwaje ko igihugu cyabo cyatewe bari mu ntambara. Inshuro nyinshi u Burusiya bwavuze ko bigoye kuganira na Zelenskyy kuko atari umuyobozi wemewe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *