skol

Trump yahinyuje abakemangwa ku buzima bwe, ashimangira ko ahagaze bwuma

Yanditswe: Friday 02, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko afite ubuzima bwiza, agaragaza ko anywa imiti ya aspirine nyinshi kurusha ingano yandikiwe n’abaganga, kandi ko akoresha ibikoresho by’ubwiza (makeup) kugira ngo ahishe ibikomere n’inkovu biri ku ntoki ze.

Yakomeje avuga ko adakora imyitozo ngororamubiri ihoraho, kuko ayibona nk’irambirana cyane. Yagaragaje ko ubuzima bwe bumeze neza kurusha uko abantu babitekereza.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Wall Street Journal kivuga ku buzima bwe, Trump yavuze ko yakorewe isuzuma rya CT Can mu Ukwakira 2025, nyuma yo kuba yari yarabwiye abanyamakuru yibeshye ko yanyuze muri MRI

Trump ufite imyaka 79, hari aho yagiye agaragara asinziriye mu nama zimwe, cyangwa atanumva neza ibibazo yabazwaga.

Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko Trump yagaragaje kutishimira cyane impaka ziri mu ruhame zijyanye n’ubuzima bwe.

Trump yavuze ko mu myaka 25 ishize yanywaga ibinini bya aspirine irenze urugero abaganga bamutegetse kunywa. Ubusanzwe igira uruhare mu gutuma amaraso atavura, bityo akoroherwa gutembera mu mubiri.

Yasobanuye ko afata miligarama 325 za aspirine ku munsi, aho gufata miligarama 81, ari yo dose abaganga bamwe bajyaho inama.

Ati: “Bo bashaka ko nafata nke.”

Yavuze ko nubwo abaganga bashaka ko afata ingano nto, adashaka guhindura uko asanzwe abigenza nyuma y’imyaka myinshi abimazemo.

Umuganga wa Trump usanzwe ari Captain mu Ngabo za Amerika zirwanira mu mazi (Navy Capt), Sean Barbaella, mu itangazo yahaye iki kinyamakuru yavuze ko Trump yakorewe isuzuma hifashishijwe CT Ccan kugira ngo hamenyekane neza ko nta kibazo na kimwe afite kijyanye n’umutima n’imitsi itwara amaraso kandi ko nta kibazo cyagaragaye.

Nyuma y’uko Trump asuzumwe agasangwa afite chronic venous insufficiency (indwara ituma amaraso adatembera neza mu mitsi yo mu maguru, ikunze kugaragara ku bageze mu zabukuru), yagiriwe inama yo kwambara amasogisi akanda amaguru (compression socks), ariko we ntabikozwa.

Nubwo bimeze bityo, Perezida yavuze ko adakunda gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, uretse gukina Golf ngo kuko bisa n’ibirambirana gukora imyitozo ngororamubiri.

Ati: “Simbikunda. Birarambirana. Kugenda cyangwa kwiruka ku mashini (treadmill) amasaha menshi nk’uko abantu bamwe babikora, ibyo si ibyange.”

Perezida yashimangiye ko atigeze asinzira mu nama zo mu ruhame, avuga ko hari igihe asa n’uhumiriza ngo kuko bimuruhura.

Ku kijyanye n’inkovu n’ibisa no kwibumbira kw’amaraso bigaragara ku ntoki ze, yavuze ko agendana ibikoresho by’ubwiza byo kwisiga.

Yavuze kandi ko nta kibazo afite cyo kutumva, anavuga ko iyo abafotora bafashe amafoto asa n’aho asinziriye, hari igihe baba bamufashe ari guhumiriza gusa atari ugusinzira.

Capt Barbaella yasobanuye ko Trump afite ubuzima budasanzwe kandi bwiza cyane, ko afite ubushobozi bwose bwo kuzuza inshingano ze nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa