skol

Trump yahishuye ibihano azafatira ibihugu bizamwitambika yigarurira Greenland

Yanditswe: Saturday 17, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora gushyira imisoro ku bicuruzwa by’ibihugu bitazamushyigikira mu mugambi we wo kwigarurira ikirwa cya Greenland gisanzwe kigenzurwa na Denmark.

Mu nama yabereye mu biro bye White House Perezida Trump ntiyavuze ibihugu agiye kongerera imisoro ibyo ari byo, ariko yavuze ko buri gihugu kitazamushyigikira kizagerwaho n’ingaruka.
Trump yavuze ko Denmark idafite ubushobozi bwo kurinda no kubyaza umusaruro Greenland kandi ari ingenzi cyane ku mutekano wa Amerika.
Yavuze ko igihugu cye kigomba kuyibona byaba ari mu buryo bworoshye cyangwa bugoye nubwo Greenland na Denmark byamaganye uwo mugambi wa Trump bishimangira ko icyo kirwa kitagurishwa.
Ubwo yagarukaga ku byagaragaye ko hari ibihugu bitamushyigikiye yagize ati:“Nshobora gushyiraho imisoro nibitamfasha kuko dukeneye Greenland kubera umutekano w’igihugu.”
Greenland ni ikirwa kinini ariko gituwe n’abaturage bake, kungahaye ku mutungo kamere ndetse aho iherereye hagati ya Amerika ya Ruguru n’inyanja ya Antlantic ituma iba ahantu heza ho gushyira sisiteme zitahura kare ibisasu bya misile no kugenzura amato anyura muri ako karere.
Kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira; Amerika isanzwe ifite abasirikare barenga 100 bahoraho ku birindiro byayo ahazwi nka Pituffik, ahari ikigo gikurikirana misile giherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bwa Greenland, ndetse hakurikijwe amasezerano Amerika ifite uburenganzira bwo kuhoreza umubare w’ingabo ishaka.
Gusa Trump yavuze ko Amerika igomba kwigarurira icyo kirwa kugira ngo ibashe kukirinda ibitero bishobora kuva mu Bushinwa cyangwa mu Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa