Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yateguje Iran ko izashwanyaguzwa na misile zibarirwa mu bihumbi mu gihe yashyira mu bikorwa umugambi wo kumwica.
Aya magambo yatangajwe kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026 akurikiye inkuru ziri gucicikana zivuga ko Israel yahaye Amerika amakuru y’ubutasi avuga ko ubuyobozi bwa Iran bufite umugambi uteguye neza wo kwica Trump.
Ubutasi bwa Israel buvuga ko Umuyobozi mushya w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC), Ahmad Vahidi, ari umwe mu bashyigikiye cyane umugambi wo kwica Perezida wa Amerika.
Vahidi ari ku rutonde rw’abantu Amerika ibona ko bari gushaka kudobya ibiganiro by’amahoro biri kuyihuza na Iran, kandi ko mu gihe intambara yasubukurwa, abaruriho ari bo izica mbere y’abandi.
Iki gitekerezo kandi kigaragara no mu baturage benshi muri Iran. Nyuma y’iyicwa rya Ayatollah Ali Khamenei tariki ya 28 Gashyantare 2026, bagaragaye bafite ibyapa byanditseho ko Perezida wa Amerika akwiriye kwicwa.
Trump yagize ati "Misile 1000 zirateguye kandi zireba kuri Iran, mu gihe izindi ibihumbi zahita zikurikiraho mu gihe Leta ya Iran yashyira mu bikorwa umugambi wayo, watangarijwe mu mfuruka nyinshi z’Isi, wo kwica cyangwa kugerageza kwica Perezida wa Amerika, uwo akaba ari njyewe!”
Yakomeje avuga ko “igisirikare cya Amerika cyamaze guhabwa amabwiriza kandi ko cyiteguye, gifite ubushake n’ubushobozi bwo mu gihe cy’umwaka gishobora kongerwa bwo gushwanyaguza burundu no gusenya ibice byose bya Iran.”
Mu kiganiro Trump yari yagiranye na New York Post, yari yagaragaje ko amakuru y’ubutasi ya Israel adakomeye cyane kandi ko nta gishya kirimo, kuko yari asanzwe azi ko ari nimero ya mbere mu bo Iran yagambirira kwica.
Umutekano wa Trump warakajijwe muri iki gihe. Ubwo yavaga mu nama y’umuryango NATO tariki ya 8 Nyakanga, ntiyatashye mu ndege yari yamugejeje muri Turikiya; bigaragaza ko yari afite impungenge.
Ubwo Trump yajyaga muri Turikiya, yajyanywe n’indege yahawe na Qatar nk’impano, ariko ubwo yatahaga, yakoresheje iyari imaze imyaka myinshi ikoreshwa na Perezida wa Amerika.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *