Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakinnye ku mubyimba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, agaragaza ko yatsinzwe bikomeye cyane ku mishinga igamije guteza imbere Abongereza.
Trump yatangaje ko Sir Keir Starmer azegura ku mwanya we wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma yo kunanirwa guhangana no gukemura ikibazo cy’abimukira n’ibijyanye n’ingufu muri iki gihugu.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 21 Kamena 2026.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko hari amakuru yagiye hanze kuri iki cyumweru agaragaza Sir Keir Starmer ashobora kwegura mu cyumweru gitaha nyuma y’uko abamushyigikiye mu ishyaka rye bakomeje kuba mbarwa.
Amakuru yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Telegraph avuga ko Starmer ashobora kwegura ku wa Mbere tariki 22 Kamena 2026.
Amajwi ahamagarira Starmer kwegura akomeje kwiyongera nyuma y’uko Ishyaka ry’Abakozi ayoboye ritsinzwe amatora y’abagize inzego z’ibanze yabaye muri Gicurasi 2026, aho iri shyaka ryabuze imyanya igera kuri 1.500.
Nyuma y’uko ibyo bimenyekanye, Trump yahise anyarukira ku mbuga nkoranyambaga ashimangira aya makuru ndetse avuga ko impamvu Starmer agiye kwegura ko ari ukubera ko hari inshingano zikomeye zamunaniye gukemura.
Ati “Keir Starmer araza kwegura nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Yatsinzwe nabi cyane ku ngingo ebyiri z’ingenzi. Abimukira n’ingufu. Mwifurije ibyiza.”
Mu bibazo bigiye gutuma Starmer yegura, Trump yavuze ko harimo iby’ibikomoka kuri peteroli mu nyanja ya North Sea.
Ni ahantu habarirwa amazi menshi hagati y’u Bwongereza n’ibindi bihugu by’u Burayi. Ni igice kibarizwamo umutungo kamere mwinshi harimo na gaz.
U Bwongreza bwabonye uyu mutungo mu myaka ya 1960 itangira kuwubyaza umusaruro mu myaka 1970.
Bivugwa ko u Bwongereza bwakamuye iki gice mu buryo bukomeye cyane nubwo bushinjwa kuba butaracunze neza uyu mutungo nk’uko ibindi bihugu byabigenje.
Mu minsi ishize ibigo byasabye impushya rwo gukomeza gukora ubushakashatsi no gucukura muri iki gice cy’u Bwongereza ariko buranga bugamije kurengera ibidukikije. Ibi byaranenzwe cyane kuko abantu bavuga ko ingufu zizakomeza guhenda mu Bwongereza.
Ni mu gihe ku kibazo cy’abimukira Trump yavugaga na bwo cyabanye u Bwongereza isereri. Impamvu ni uko Starmer yakuyeho uburyo bwo guhangana na cyo bwari bwarashyizweho na Rishi Sunak yari yasimbuye burimo n’ubufatanye bw’igihugu cyabo n’u Rwanda, bituma imibare y’abimukira ikomeza gutumbagira.
Nko mu mezi 12 yashize kugeza muri Werurwe 2026, abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bakabakabaga ibihumbi 44.
U Bwongereza bwa Starmer ntabwo Trump yabwishimiye cyane. Byabaye bibi ubwo Amerika yatangiraga kurasa kuri Iran mu buryo bukomeye. Yasabye ibihugu byo mu Burayi kumufasha Iran yari yamwigizeho akari aha kajya he, icyakora byinshi birinangira.
Trump yavuze ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, uko byagenda kose ataba mwiza nka Winston Churchill kuko yazuyaje mu kumufasha.
Ati “Uyu ntabwo ari Winston Churchill turi gukorana.” Yarakomeje ati “Birababaje kubona uyu mubano utameze neza nk’uko wahoze.”
Uyu Winston Churchill ni umwe mu bayobozi bamamaye cyane u Bwongereza bwagize. Yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu mu Ntambara y’Isi ya Kabiri. Yayoboye kuva mu 1940 kugeza mu 1945 yongera kuyobora mu myaka ya 1950.
Starmer yakunze kuvuga ko u Bwongereza butigeze bwijandika mu bitero bya Israel na Amerika kuri Iran kuko igisirikare cyabo kidapfa kujya mu bintu gutyo gusa, ahubwo ari ibintu biba bigomba gukorerwa igenamigambi. Ikindi Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ntabwo yari ashyigikiye ibyo guhindura ubutegetsi muri Iran.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *