"Trump yakundaga abana bato no ku bakora ku myanya y’ibanga": Ibishya kuri dosiye ya Epstein
Yanditswe: Wednesday 24, Dec 2025
Mu gihe hashize iminsi itanu Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika itangiye gushyira hanze andi makuru kuri dosiye ya Jeffrey Epstein, hagaragaye ko Perezida Donald Trump we n’uwo mugabo bari bafitanye umubano wihariye ndetse ko uyu muyobozi wa Amerika yakundaga abakobwa bakiri bato no kubakora ku myanya y’ibanga.
Amakuru mashya ari mu nyandiko hafi 8.000 nshya kuri dosiye ya Epstein yashyizwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika ku itariki 23 Ukuboza 2025.
Jeffrey Epstein yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi.
Epstein yapfiriye muri gereza nyuma y’ukwezi bivugwa ko yiyahuye. Gusa benshi baracyemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo, akandagaza bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi.
Impamvu ni uko Epstein yari inshuti y’abanyapolitiki, abayobozi bakomeye ndetse n’abanyemari benshi harimo na Trump ubwe.
Urupfu rwa Epstein benshi barugerekaga kuri Trump kuko icyo gihe ari we wari Perezida, bakavuga ko yari agamije gusibanganya amakuru kuri dosiye ye.
Amakuru mashya yagiye hanze ejo ku wa Kabiri akubiyemo amajwi n’amashusho n’inyandiko zagiye zihererekanywa mu buryo butandukanye.
Zimwe muri izo nyandiko harimo urwoherejwe na Epstein rugaragaza ubutumwa bwerekana uko Trump yihebeye abana bato.
Bugira buti “Perezida wacu yagaragaje ko akunda abakobwa bakiri bato b’ikimero. Yishimira kandi kubareba iyo batambuka.” Ubwo butumwa busoza Epstein avuga ngo “Ubuzima si bwiza” ariko ntibyagaragaye uwo muperezida wa Amerika yavugagaho uwo ari we.
Kuri Perezida Trump, mu makuru mashya yagiye hanze kuri iyo dosiye harimo uburyo yari yarihebeye abakobwa bakiri bato.
Bikubiye mu ibaruwa bigaragaza ko yasinywe na Epstein yoherejwe Larry Nassar wahoze ari umuganga ariko wakatiwe igifungo cya burundu ku bwo guhamywa ibyaha byo gusambanya abana.
Ni ubutumwa bugaragaza Donald Trump nk’umuntu “ukunda abakobwa bakiri bato b’ikimero”. Kandi ngo “Iyo umukobwa ukiri muto amunyuze iruhande akunda kumukora ku myanya y’ibanga.”
Muri izo nyandiko nshya zagiye hanze kandi hagaragazwamo ko Perezida Trump na Epstein bari bafitanye umubano ukomeye kuko yagiye mu ndege ye bwite kenshi.
Kuva 1993 kugeza mu 1996 Trump yagaragaye inshuro umunani ku rutonde rw’abagendaga muri iyo ndege.
Kuri rumwe muri izo ngendo bigaragaramo ko iyo ndege yarimo abantu batatu gusa harimo Donald Trump, Epstein n’undi muntu w’imyaka 20 bitavuzwe niba yari umukobwa cyangwa umuhungu.
Gusa Trump yigeze kuvuga ko umubano we wose na Epstein mu by’ukuri yari yarawuciye mbere y’uko atangira gukurikiranwaho icyaha na kimwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *