skol

Trump yakuriye inzira ku murima Iran yashakaga ibiganiro

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2026

featured-image

Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko Iran yabonye ishiriwe n’intwaro zo mu kirere, ku butaka, mu mazi n’ubuyobozi bwakuweho none itangiye gusaba ibiganiro amazi yarenze inkombe.

Igitero cyo ku wa 28 Gashyantare 2026 cyahitanye abayobozi bakuru b’ingabo za Iran harimo n’umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu, Ayatollah Khamenei.

Iyi ntambara igeze ku munsi wa kane imaze gusenya ibikorwaremezo byinshi bya Iran, nubwo na yo yarashe mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika.

Ati “Ubwirinzi bwabo bwo mu kirere, ingabo zirwanira mu kirere, izo mu mazi n’ubuyobozi bwabo byose byashize. Barashaka ibiganiro. Nababwiye ko bakerewe.”

Ku wa 1 Werurwe 2026 Trump yavuze ko yenda kuganira n’abanya-Iran ariko ko ari bo babisabye, ariko intambara Amerika ifatanyijemo na Israel yo igikomeje ndetse asaba abanya-Iran.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa