skol

Trump yamaganye umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga utesha agaciro imisoro yashyiriyeho ibihugu

Yanditswe: Saturday 21, Feb 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaganye umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga utesha agaciro imisoro myinshi yashyiriyeho ibihugu ashinja kubangamira Abanyamerika mu rwego rw’ubucuruzi.

Amerika yari yarashyiriyeho ibihugu byinshi umusoro wo hasi wa 10%, ariko mu ntangiriro za Gashyantare 2025, Trump yarawuzamuye cyane. Ku Bushinwa, yawugejeje kuri 245% nubwo yageze aho akoroshya ubwo ibihugu byombi byari bikomeje ibiganiro.

Abacamanza bagaragaje ko Trump yafashe icyemezo kirenze ububasha bwe, yitwaje itegeko mpuzamahanga rigenga ibihe bidasanzwe by’ubukungu (IEEPA), bahamya ko Inteko Ishinga Amategeko ari yo yagombaga kwemeza niba imisoro izamurwa.

Abacamanza bagaragaje ko nubwo Perezida wa Amerika afite ubwigenge mu bijyanye na politiki y’ububanyi n’amahanga, Itegeko Nshinga riha Inteko Ishinga Amategeko gusa ububasha bwo gushyiraho imisoro n’amahoro.

Inkiko nto zari zaragaragaje ko iri tegeko ryo mu 1977 ryateganyirijwe ibihe bidasanzwe by’umutekano, kandi ko ridaha Perezida wa Amerika ububasha bwo gufata icyemezo mu rwego rw’ubukungu kigamije iringaniza mu bucuruzi.

Ku mugoroba wo ku wa 20 Gashyantare, Perezida Trump yatangaje ko biteye isoni kuba abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga badashobora kumenya icyiza igihugu gikwiye.

Ati “Ntewe isoni n’uko bamwe mu bagize urukiko badatewe umwete no gukorera igihugu igikwiye.”

Perezida Trump yagaragaje ko ateganya gushyiraho umusoro wa 10% kuko ari wo utagongwa n’itegeko abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga bashingiye batesha agaciro imisoro yashyizeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa