Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House ubwo Trump yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Australia, uyu muyobozi yacyashye umu-cameraman amuburira ko yakwitonda kugira ngo atamena ikirahure kiri mu biro bye kuko ngo kimaze imyaka 400.
Trump yari yicaye iruhande rwa Minisitiri w’Intebe wa Australie, Anthony Albanese, mu cyumba kiberamo inama y’abaminisitiri, ubwo iyo nsanganya yabaga, agatabariza indorerwamo iri mu biro bye.
Trump yahise abwira Cameraman ati: “Oh, ugomba kwitondera aho. Witonde. Ntabwo mushobora kukimena. Iyo ndorerwamo imaze imyaka 400. Camera igiye kuyangiza…”
Trump yakomeje avuga ko iyo ndererwamo yayikuye aho yari iri, none aho yayishyize Camera ikaba igiye kuyangiza. Ni ibintu byasekeje abantu bari mu cyumba cy’ibiganiro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *