skol

Trump yasabiye uwateye ibyuma umunya-Ukrainekazi igihano cyo kwicwa

Yanditswe: Thursday 11, Sep 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabiye Decarlos Brown igihano cyo kwicwa nyuma yo gutera ibyuma umunya-Ukrainekazi muri gari ya moshi akamwica.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa 10 Nzeri 2025, Perezida Trump yabishimangiye agira ati “Iyo nyamanswa yishe urwagashinyaguro uyu mukobwa w’umunya-Ukrainekazi igomba kuburanishwa byihuse, ndetse igahanishwa igihano cyo kwicwa.”

Mu mpera z’icyumweru gishinze, ni bwo amashusho ya Camera zicunga umutekano (CCTV) yashyizwe hanze agaragaza Brown w’imyaka 34 asatira Lryna Zarutska w’imyaka 23, amutera icyuma inshuro nyinshi mu ijosi, uyu mukobwa ava amaraso menshi, binamuviramo urupfu.

Ayo mashusho agaragaza ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu mujyi wa Charlotte, muri Leta ya North Carolina iri muzigize Amerika, cyakozwe nta makimbirane cyangwa ikiganiro cyihariye aba bombi bagirane.

Ku wa Mbere, Trump yavuze ko Brown ari umurwayi wo mu mutwe, yibutsa ko uyu mugabo yatawe muri yombi inshuro nyinshi mu myaka icumi ishize ariko agahora arekurwa kubera uburenganzira bwo kuburana adafunze.

Trump yagize ati “Amaraso y’uyu mukobwa w’inzirakarengane ari mu ntoki z’Aba-Democrates banze guta muri yombi abagizi ba nabi.”

Decarlos Brown ashobora gukatirwa urwo kwicwa nyuma y’ubwicanyi yakoreye muri gari ya moshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa