skol
fortebet

Trump yasabwe kubahiriza amabwiriza ya muganga y’imirire akanagabanya ibiro.

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Saturday 30, May 2026

Trump yasabwe kubahiriza amabwiriza ya muganga y'imirire akanagabanya ibiro.

Sponsored Ad

skol

Umuganga usanzwe akurukirana ubuzima bwa Perezida Donald Trump, yavuze ko ubuzima bwe bumeze neza, ariko avuga ko agomba gukurikiza amabwiriza ajyanye n’imirire, ndetse akanagabanya n’ibiro bitewe n’uko basanze mu gihe cy’umwaka umwe yariyongereyeho ibiro bitandatu.

Ubusanzwe, buri mwaka, perezida Donald Trump ajya kwisuzumisha indwara zose kugirango, amenye uko ubuzima bwe buhagaze nk’uko bitangazwa n’ibiro bw’umukuru w’igihugu muri Amerika, White House.

Tariki ya 26 Gicurasi 2026, Perezida Trump yagiye kwisuzumisha mu bitaro bya gisirikare bya Walter Reed kugira ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze, bitangazwa basanze ubuzima bwe bumeze neza.

Muri raporo yatangajwe mu ijoro ryo ku wa 29 Gicurasi 2026, Dr. Barbabella yatangaje ko umutima, ibihaha, ubwonko n’izindi ngingo z’umubiri wa Perezida Trump bikora neza cyane.

Yagize ati “Ubwonko n’ingingo z’umubiri bikora neza cyane. Afite ubushobozi bwo gukora imirimo yose ashinzwe nk’Umugaba w’Ikirenga n’Umukuru w’Igihugu.”

Uyu muganga yasobanuye ko Perezida Trump afite uburibwe mu gice cyo hasi cy’ukuguru ariko ko kutamurya cyane nk’uko byari bimeze mu mwaka ushize, kandi ko n’ibara ry’igice cy’ikiganza cye ryahindutse bitewe n’impamvu zirimo gusuhuza abantu benshi mu gihe yari arwaye ikiganza.

Dr. Barbabella yagaragaje ko mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora kuvuka, Perezida Trump yagiriwe inama “zirimo gukurikiza amabwiriza y’imirire, gufata doze nke ya aspirin, kongera imyitozo ngororamubiri no gukomeza kugabanya ibiro.”

Isuzuma ryakozwe muri Mata 2025 ryagaragaje ko Perezida Trump afite ibiro 101,6. Iryakozwe kuri iyi nshuro ryagaragaje ko afite ibiro 107,9 n’uburebure bwa metero 1,91.

Ikiganza cya Perezida Trump gifite cyatewe no gusuhuza abantu benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa