skol

Trump yasabye abigaragambya muri Iran kwigarurira inzego za Leta

Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Abanya-Iran bakomeje imyigaragambyo kwigarurira inzego za Leta, abizeza ko Amerika iri mu nzira yo kubafasha.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu nama ya Detroit Economic Club yabereye muri Leta ya Michigan ndetse abisubiramo mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social.

Yagize ati “Abanya-Iran bose bakunda igihugu cyabo, mukomeze kwigaragambya. Nimwigarurire inzego z’igihugu aho mubishobora kandi mubike amazina y’abagerageza kubica no kubakorera ihohoterwa, kandi bazabyishyura ku kiguzi kiri hejuru.”

Ubutegetsi bwa Iran bwo buvuga ko imyigaragambyo iri kubera muri icyo gihugu ifitwemo uruhare runini na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, ndetse buyita intambara y’iterabwoba ishyigikiwe n’amahanga.

Imyigaragambyo muri Iran yatangiye ku itariki ya 28 Ukuboza 2025, abaturage binubira ikiguzi gihanitse cy’ubuzima cyatewe no gutakaza agaciro kw’ifaranga ryaho ku rwego rukabije, nyuma iraguka ihinduka iyo gusaba ko ubutegetsi buhinduka.

Bivugwa ko iyi myigaragambyo kugeza ubu imaze guhitana abagera kuri 2.000 barimo abigaragambyaga n’abo mu nzego z’umutekano, gusa iyo mibare Iran ntiyemera.

Igitangira Amerika yari yavuze ko Iran nibangamira abaturage bari kuyigaragambyamo, na yo izaba yiteguye kugira icyo ikora.

Perezida Trump yavuze ko na we atara umubare nyakuri w’abahitanywe n’iyo myigaragambyo, agaragaza ko imyanzuro aza gufata izashingira ku mibare yemejwe.

Yagize ati “Turacyashaka kubona imibare nyayo. Biragaragara ko hari abantu benshi bari kwicwa, ariko ntituramenya neza uko bihagaze.”

Trump kandi yabwiye Abanya-Iran bari mu myigaragambyo ko ubufasha bwa Amerika buri mu nzira, bamwe bakeka ko haba hari igitero Amerika ishaka kugaba ku butegetsi bwa Iran kuko yavuze bugomba guhinduka.

Gusa ubwo yaganiraga na CBS, yasobanuye ko ubwo bufasha bushobora kuba mu buryo butandukanye, harimo n’ubw’ubukungu, anavuga ko Amerika yashyizeho imisoro mishya ku bihugu byose bikorana ubucuruzi na Iran.

Gusa abayobozi ba Iran bari babanje kuvuga ko Amerika niramuka ibateye, na yo izibasira ibirindiro by’ingabo zayo zo mu Burasirazuba bwo Hagati. Nyuma Iran yaje gusaba ibiganiro na Amerika ngo bihoshe uwo mwuka mubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa