Trump yasabye Apple gukorera iPhone muri Amerika cyangwa ikishyura umusoro wa 25%
Yanditswe: Friday 23, May 2025

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ikigo Apple gukorera telefone za iPhone muri iki gihugu cyangwa se zigashyirirwaho umusoro wa 25%.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, kuri uyu wa 23 Gicurasi Trump yatangaje ko amaze igihe kinini asaba Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook, ko iPhone zigurwa n’Abanyamerika zakorerwa muri Amerika.
Yagize ati “Maze igihe kinini menyesheje Tim Cook wa Apple ko nifuza ko iPhone zabo zizagurishwa muri Amerika zakorerwa muri Amerika, aho kuba mu Buhinde cyangwa ahandi. Nibitaba ibyo, Apple izishyura Amerika umusoro wa 25%.”
Apple igurisha muri Amerika iPhone zirenga miliyoni 60 ku mwaka. Byibuze 80% byazo zikorerwa mu Bushinwa. Amahitamo y’iki kigo ari mu byarakaje Trump, ashyiriraho u Bushinwa umusoro mwinshi.
Ubwo Trump yazamuriraga u Bushinwa umusoro, Apple yatangiye gutekereza kwimurira inganda zayo nyinshi mu Buhinde bitarenze mu mpera za 2026, kugira ngo ubucuruzi ikorera muri Amerika butazahungabana.
Steve Jobs uri mu bashinze Apple mu Ukwakira 2010 ubwo yahuraga na Barack Obama wayoboraga Amerika, yasabwe kwimurira inganda zayo muri iki gihugu. Icyo gihe yamusubije ko iki kigo gikeneye ba enjenyeri 30.000 kandi ko Amerika itabafite.
Jobs yabwiye Obama ati “Ntabwo wabona benshi bo guha akazi muri Amerika. Mubaye mwigishije ba enjenyeri, twakwimurira inganda nyinshi hano.”
Trump akomeje gushyira igitutu ku nganda zikora ibikoresho bifite agaciro kanini, byaba iby’Abanyamerika n’iby’abanyamahanga, yifashishije intwaro y’imisoro. Ahamya ko nizimukira muri Amerika, amafaranga iki gihugu cyinjiza azatumbagira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *