skol

Trump yasabye EU gusoresha 100% ibicuruzwa biva mu Buhinde n’u Bushinwa

Yanditswe: Wednesday 10, Sep 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gusoresha ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa n’u Buhinde ku rugero rwa 100%, hagamijwe gukomeza gushyira igitutu ku Burusiya.

Trump yabisabye ku wa 9 Nzeri 2025, mu biganiro byamuhuje n’abayobozi ba EU i Washington, bagaruka ku kongera igitutu ku Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine.

Umwe mu bayobozi ba Amerika, yavuze ko bo biteguye gushyiraho iyo misoro ariko byakorwa mu gihe na bagenzi babo bo mu Burayi bakwemera kubishyira mu bikorwa.

Undi muyobozi yongeyeho ko Trump yifuje ko “hashyirwaho imisoro iremereye ku bicuruzwa, kandi bikagumaho kugeza igihe u Bushinwa bwemeye guhagarika kugurira ibikomoka kuri Peteroli mu Burusiya.”

Abayobozi mu bihugu by’u Burayi bari batangiye kuganira ku bihano bishya bishobora gufatirwa u Bushinwa kubera gukorana bya hafi n’u Burusiya, ariko bagaragaje ko ibiganiro bikiri mu mu ntangiriro ndetse bisaba ubufasha bwa Amerika.

U Buhinde bwo bwanze guhagarika ibyo kugurira ibikomoka kuri Peteroli mu Burusiya. Muri Kanama Trump yakubye kabiri imisoro ku bicuruzwa biva mu Buhinde ayigeza kuri 50%, abishingira ku kuba icyo gihugu gikomeza kugura ingufu mu Burusiya.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Buhinde, Nirmala Sitharaman, yavuze ko icyo cyemezo kidakwiye, kidafite ishingiro kandi kitanyuze mu mucyo, ashimangira ko politiki y’ubukungu bw’igihugu cye igengwa n’ibyibanze bikenewe mu bukungu bw’igihugu.

U Bushinwa na bwo bwamaganye igitutu cy’ibihugu by’i Burengerazuba ku byerekeye aho igurira ingufu, buvuga ko buzakomeza kugura ingufu bukeneye hashingiwe ku nyungu zabwo bwite.

Kuva Intambara yo muri Ukraine yatangira mu 2022, u Burusiya bwabaye isoko y’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu Bushinwa no mu Buhinde. Perezida Vladimir Putin yaburiye ibihugu by’i Burengerazuba, ko bikwiye kurekera gukomanyiriza inshuti ze, avuga ko ibi bikorwa bigamije guhagarika iterambere ry’ubukungu bwazo.

Perezida Donald Trump yifuza gukomanyiriza u Buhinde n’u Bushinwa kubera gutsimbarara ku kugurira Peteroli mu Burusiya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa