Trump yasabye FIFA gukura Iran mu gikombe cy’Isi igasimbuzwa Ubutaliyani
Yanditswe: Thursday 23, Apr 2026
Umwe mu ntumwa zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika woherejwe na Donald Trump yasabye Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru FIFA ko ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani yasimbura iya Iran mu mikino y’igikombe cy’Isi 2026.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Financial Times ndetse bikemezwa n’amakuru yatangajwe na Reuters, intumwa ya Amerika Paolo Zampolli yavuze ko yagejeje iki gitekerezo kuri Trump ndetse no kuri perezida wa FIFA Gianni Infantino.
Zampolli yavuze ko yifuza kubona ikipe ya Italy izwi ku izina rya Azzurri igaragara muri iri rushanwa rizabera muri Amerika, kuko ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru, aho yegukanye Igikombe cy’Isi inshuro enye.
Ibi bije mu gihe Italy itashoboye kubona itike y’igikombe cy’isi nyuma yo gutsindwa na Bosnia na Herzegovina kuri penaliti 4-1 mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike.
Ku rundi ruhande, Iran yo yatangaje ko yiteguye kwitabira irushanwa, kandi ikomeje gutegereza igisubizo cya FIFA ku busabe bwayo bwo kwimurira imikino yayo muri Mexico aho gukinira muri Amerika.
Kugeza ubu, FIFA, White House ndetse n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ya Italy na Iran ntacyo baratangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo, ariko cyamaze guteza impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *