skol

Trump yasabye ko abatagira aho baba birukanwa i Washington DC

Yanditswe: Monday 11, Aug 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ko abaturage batagira aho baba, birukanwa i Washington aho ibiro bye bibarizwa, bakajyanwa kure y’umujyi.

Trump yavuze ko iki cyemezo kigamije kugabanya ibyaha byiyongereye muri aka karere kabarizwamo White House, gusa Meya Muriel Bowser arabihakana, akavuga ko ibyaha by’urugomo n’ubugizi bwa nabi bitiyongereye, ahubwo ko ari ubwa mbere biri ku kigero cyo hasi mu myaka 30.

Iyi nkundura ya Trump yatangiye ubwo umusore w’imyaka 19 yakomeretswaga, aho abamukomerekeje bari bagambiriye kwiba imodoka ye. Ibi byageze kuri Trump azabiranywa n’uburakari, avuga ko agace gakoreramo Ibiro bye n’Inteko Ishinga Amategeko kugarijwe n’ibyaha.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati "Tuzabaha ahantu ho kuba ariko kure cyane y’umujyi. Abanyabyaha, mwe ntimusabwa kugenda. Tugiye kubashyira mu buroko aho mubarizwa."

Mu 2022, Trump yari yavuze ku kibazo cy’abatagira aho gutura, avuga ko bahabwa ’amatenti’ akomeye cyangwa se bakavanwa mu mujyi, bakajyanwa gutuzwa kure aho ubutaka buhendutse.

Uyu mugabo kandi yari yasabye inzego zose z’umutekano muri Amerika, gukora ibishoboka byose zigahangana n’ibyaha avuga ko bikomeje kwiyongera.

Akarere ka Washington, aho Ibiro bya White House n’Inteko Ishinga Amategeko biherereye, hatuye abaturage ibihumbi 700, abagera kuri 3,782 bakaba batagira aho kuba, 800 muri bo bagatura ku muhanda mu gihe abandi batuye mu nzu zabugenewe mu gihe bicyisuganya ngo bajya gushaka ahandi batura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa