Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye mugenzi we wa Venezuela, Nicolás Maduro, kuva mu gihugu. Ni amakuru yatangajwe na Reuters, ivuga ko yahawe n’abantu ba hafi mu butegetsi bwa Trump.
Iki kinyamakuru cyavuze ko Trump yasabye Maduro guhunga binyuze mu kiganiro bagiranye kuri telefone ku wa 21 Ugushyingo, mbere y’uko Amerika ishyira umutwe Cartel de los Soles ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ivuga ko uyobowe na Maduro kandi ukekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge muri Amerika.
Nk’uko Reuters ibivuga, ngo Maduro yabwiye Trump ko yiteguye guhunga, ariko we n’umuryango we bagahabwa imbabazi ku bihano bya Amerika byose, ndetse n’urubanza aregwamo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rugahagarikwa.
Yanasabye ko ibihano byafatiwe abayobozi barenga 100 bo muri Venezuela bikurwaho, anavuga ko Visi Perezida Delcy Rodríguez ari we wayobora inzibacyuho kugeza amatora mashya abaye, nk’uko icyo kinyamakuru cyabitangarijwe n’inzego zizewe.
Trump ngo yanze hafi y’ibintu byose yasabwe na Maduro mu minota 15 baganiriye, amusigira ubutumwa bumusaba ko we n’umuryango we baba bamaze kuva muri Venezuela mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Igihe cyari cyatanzwe cyarangiye ku wa Gatanu, bituma Trump atangaza ko ikirere cya Venezuela gifunzwe ku ngendo z’indege.
Ku Cyumweru, Trump yemeje ko koko baganiriye na Maduro kuri telefone, ariko yanga gutanga ibisobanuro birambuye.
Washington ikomeje kuvuga ko Maduro ari ku butegetsi binyuranyije n’amategeko kandi afite imikoranire n’imitwe y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Ingabo za Amerika ziherutse kugaba ibitero ku bwato mu caraibes no mu Nyanja ya Pasifika zivuga ko bwari butwaye ibiyobyabwenge, bikaba byaraguyemo abantu benshi.
Maduro we avuga ko ibi birego byose ari urwitwazo Washington ishaka gukoresha mu gutangiza intambara yo kumuhirika no kwigarurira umutungo w’igihugu cye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *