skol
fortebet

Trump yasabye Uburusiya kwitegura guhagarika misile nshya kandi zityaye bagiye kurasa Siriya

Yanditswe: Thursday 12, Apr 2018

Sponsored Ad

Perezida wa US Donald Trump yabwiye Abarusiya ko hari imigambi myinshi bafite ndetse biteguye kubaha isomo bo na Leta ya Syria kubera intwaro z’ubumara baherutse gukoresha bakica abantu mu gace ka Douma.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Donald Trump yatangaje isi yose ubwo yasabaga uburusiya gukenyera kigabo kuko bari gutegura intambara izahagarika perezida Assad n’abamufasha bose barimo Uburusiya na Iraq ndetse yita perezida Assad ‘inyamaswa yicisha ubumara’.

Ubu nibwo butumwa Trump yahaye Uburusiya

Yagize ati “Uburusiya bwiyemeje guhagarika misile zose zizaraswa kuri Siriya.Barusiya mwitegure neza kuko hagiye kuza misile nshya,nziza kandi zitwaye.Ntabwo mukwiriye kuba inshuti n’inyamaswa yica abantu bayo ikoresheje ubumara,yarangiza kubica ikishima”.

Umuvugizi wa US madamu Sarah Saunders yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko perezida Trump afite imigambi myinshi gusa icyemezo cyo gutangira intambara kitarafatwa ariko yemeza ko USA izi neza ko umugambi wo gukoresha ibitwaro by’ubumara wafashwe na Siriya n’Uburusiya.

Ibihugu bikomeye I Burayi byiyemeje gukorana na USA kugira ngo bahagarike Uburusiya na Siriya aho ku isonga hari Ubufaransa n’Ubwongereza.

Ubwato buhagarika misile bwa USA buri mu nyanja ya Mediterane

Uyu munsi nibwo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Theresa May yatumije inama ya rukokoma n’abayobozi bakuru b’Ubwongereza kugira ngo bigire hamwe iki kibazo cya Siriya n’Uburusiya.

Amakuru dukesha CNN yemeje ko Trump n’ibihugu bari gukorana bari kwitegura guhangana n’Uburusiya gusa Trump na Leta ya USA batarafata umwanzuro wo gutangira itambara n’Uburusiya na Syria.

Abasirikare bakomeye mu ngabo za USA,biriwe muri White House ku munsi w’ejo baganira na Donald Trump ndetse barebera hamwe ikibazo cy’Uburusiya na Syria,iki kikaba ari igihamya cy’uko intambara iri gututumba hagati y’ibi bihugu byombi.

CNN ivuga ko bamwe mu bayobozi bakomeye muri sena bemeje ko USA yitegura kwataka Uburusiya ndetse abantu badakwiye gushidikanya ko izaba ahubwo bakwiye kwibaza igihe bizabera.

Ibitekerezo

  • waaaaapi nta ntambara izaba hagati ya russia na usa,n’ubwo ibyo bihugu biyobowe n’abasazi b’aba koroni ariko bazi icyakurikiraho

    waaaaapi nta ntambara izaba hagati ya russia na usa,n’ubwo ibyo bihugu biyobowe n’abasazi b’aba koroni ariko bazi icyakurikiraho

    mwitege ingaruka zizakurikira obi bihugu biramutse bikozanyijeho

    Putin akorera ibye kugige kdi ntajya apha gutsindwa kureka umunyamerika akabanza kurasa haricyo bivuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa