skol

Trump yashimagije Perezida wa Syria, Amerika yafataga nk’icyihebe

Yanditswe: Tuesday 11, Nov 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimye Perezida wa Syria, Ahmed al-Sharaa, amwita umuyobozi ukomeye nyuma yo kumwakira muri White House ku wa 10 Ugushyingo 2025.

Perezida wa Syria, Ahmed al-Sharaa, yigeze kuyobora umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS), ufitanye isano na Al-Qaeda, wafashije guhirika uwari Perezida w Syria, Bashar al-Assad ubwo abarwanyi bawo bafataga Umujyi wa Damascus mu Ukuboza 2024. Uyu kandi yari yarashyizwe ku rutonde rw’ibyihebe na Amerika kubera kuzengereza abo mu Burengerazuba bw’Isi n’inshuti zabo.

Icyakora nyuma yo gufata ubutegetsi,Ahmed al-Sharaa, yasezeranyije kongera kubaka igihugu no kurengera abantu bo mu madini n’amoko atandukanye.

Mu kumushimagiza Trump yagize ati: “Ni umuyobozi ukomeye cyane. Akomoka ahantu hakomeye, kandi ni umuntu ukomeye. Namukunze, turumvikana.”

Yakomeje ati: “Turifuza kubona Syria ihinduka igihugu gikomeye kandi giteye imbere, kandi twizera ko uyu muyobozi ashobora kubigeraho.”

Ntibyarangiriye aho kuko yakomereje no ku rubuga rwe rwa Truth Social maze arakomeza ati: “Byari iby’agaciro guhura na Ahmed Hussein al-Sharaa, Perezida mushya wa Syria, aho twaganiriye ku bintu byose birebana n’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, akaba ari umwe mu babishyigikiye cyane.”

Yavuze ko kugira Syria itekanye kandi iteye imbere ari ingenzi cyane ku bihugu byose byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nubwo Ahmed al-Sharaa yasezeranyije kubaka sosiyete idaheza kandi itabogama, ubuyobozi bwe bwakomeje kunengwa kubera ubugizi bwa nabi bushingiye ku madini, cyane cyane ibikorwa byibasiye Aba-Druze n’Abakirisitu.

Ahmed al-Sharaa yasuye Amerika nyuma y’iminsi mike Amerika, u Bwongereza, Loni bamukuye ku rutonde rw’ibyihebe. Ku wa 10 Ugushyingo, Amerika yongeye gusubika ibihano byafatiwe Syria bigezwa mu minsi 180, mu , mu rwego rwo gufasha icyo gihugu gusubukura umubano no kwagura ubufatanye mu by’umutekano.

Byatangajwe ko Syria izajya mu muryango w’ibihugu birangajwe imbere na Amerika mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa Islamic State.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Syria yatangaje ko abadipolomate ba Amerika, Syria na Turikiya bumvikanye ku mugambi wo kwinjiza ingabo za Syrian Democratic Forces (SDF), umutwe uyobowe n’Aba-Kourdes muri Syria kandi ushyigikiwe na Amerika, ukinjizwa mu ngabo za leta.

Uyu mutwe wa SDF umaze igihe ugenzura ibice binini byo mu majyaruguru no mu burasirazuba bwa Syria kuva mu myaka 15 ishize.

Uretse abo mu Burengerazuba bw’Isi, Syria inakomeje gukorana n’u Burusiya busanzwe buzwiho kudacana uwaka na bo.

Mu kwezi gushize, al-Sharaa yahuriye i Moscow na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, hanyuma bitangazwa ko u Burusiya bwongeye gusubukura ingendo z’indege zijya ku kigo cya gisirikare cya Khmeimim, giherereye mu Burengerazuba bwa Syria, zari zahagaritswe mu 2024.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakiriye Perezida wa Syria, Ahmed al-Sharaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa