Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza ko ashaka komeka ikirwa cya Greenland ku gihugu cye kubera impamvu yise iz’umutekano.
Greenland ni cyo kirwa kinini ku Isi, kikaba gituwe n’abantu hafi ibihumbi 57. Kuva mu 1979, kigenzura inzego nyinshi zacyo keretse urw’umutekano n’urw’ububanyi n’amahanga rugenzurwa na Denmark.
Ubwo Trump yasubiraga ku butegetsi muri Mutarama 2025, yagaragaje ko yifuza cyane iki kirwa bitewe n’ahantu giherereye n’umutungo kamere gifite, ndetse bivugwa ko ashobora gukoresha imbaraga z’igisirikare mu kucyomeka kuri Amerika.
Tariki 21 Ukuboza 2025, Trump yagize Guverineri wa Leta ya Louissiana, Jeff Landry, intumwa yihariye ishinzwe kumufasha komeka Greenland kuri Amerika.
Ubwo Trump yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 4 Mutarama 2026, yasubiyemo ati “Dushaka Greenland ku mpamvu z’umutekano w’igihugu.”
Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Jens Frederik Nielsen, yatangaje ko arambiwe amagambo ya Trump, asobanura ko aho bigeze bashaka ibiganiro byubahiriza itegeko mpuzamahanga.
Yagize ati “Dushaka imishyikirano, dushaka ibiganiro. Ariko ibi bizakorwa binyuze mu nzira zagenwe, hubahirizwa itegeko mpuzamahanga.”
Minisitiri w’Intebe wa Denmark, Mette Frederiksen, yari aherutse gutangaza ko Amerika idafite uburenganzira bwo kwiyomekaho ikirwa cya Greenland.
Greenland ituwe n’abantu ibihumbi 57

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *