skol
fortebet

Trump yashyize hanze ifoto yambaye nka Papa

Yanditswe: Saturday 03, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe ifoto imugaragaza yambaye nk’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika (Papa).

Sponsored Ad

Iyi foto yatunganyijwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI), yayishyize ku rubuga rwe ‘Truth Social’ mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Gicurasi 2025, ntiyagira ubundi butumwa yongeraho.

Kuva Trump yajya ku butegetsi tariki ya 20 Mutarama 2025, yagaragaje ko ari umuyobozi ukomeye, ufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo byugarije Isi, nk’intambara.

Mbere y’uko Papa Francis yitaba Imana tariki ya 21 Mata, Trump yohereje i Vatican Visi Perezida, James David Vance, kugira ngo amuganirize kuko yari amaze iminsi yorohewe nyuma y’igihe kinini arembye.

Kuva Papa Francis yitaba Imana, Aba-Cardinal baturutse hirya no hino ku Isi bateraniye i Vatican, bategura umuhango wo kumusezeraho ndetse n’itora ry’umusimbura we.

Mu gihe biteganyijwe ko iri tora rizatangira tariki ya 7 Gicurasi, umunyamakuru aherutse kubaza Trump uwo atekereza ko yaba umusimbura mwiza wa Papa Francis.

Trump yasubije atebya, ati “Ndashaka kuba Papa. Ayo ni yo yaba amahitamo yanjye ya mbere.”

Uyu munyapolitiki yongereyeho ko nta muntu yahitamo ngo abe umusimbura wa Papa Francis, icyakoze agaragaza ko yifuza kubona Cardinal wa New York aba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa