skol
fortebet

Trump yasuzuguye inama ya Netanyahu, agurisha indege z’intambara kuri Turikiya

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 08, Jul 2026

Trump yasuzuguye inama ya Netanyahu, agurisha indege z'intambara kuri Turikiya

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanze ubusabe bwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bwo guhagarika kugurisha Turikiya indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-35.

Netanyahu yari yasabye Amerika kutagurisha izo ndege z’intambara zigezweho kuri Turikiya, avuga ko bishobora guhindura imbaraga z’igisirikare cy’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Uyu muyobozi wa Israel yashinje Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, guhungabanya umutekano w’akarere, cyane cyane kubera ko Turikiya yabaye kimwe mu bihugu byamaganye cyane ibikorwa by’igisirikare bya Israel muri Gaza na Liban.

Trump wageze muri Turikiya mu nama ya NATO yabaye ku wa Kabiri, yavuze ko ashobora gutekereza ku kugurisha Turikiya izi ndege, avuga ko nta kibazo abona kuri uwo mugambi.

Ati “Nta mpungenge mfite kuri ibyo. Ni umuyobozi w’igihugu wagize igihugu cye cyiza kurushaho, gikomeye kurushaho kandi gifite imbaraga nyinshi.”

Mbere y’aho, Netanyahu yari yasabye Washington kudaha Ankara uburenganzira bwo kubona indege za F-35.

Ati “Ntabwo ntekereza ko bakwiye guhabwa F-35 cyangwa moteri z’indege zabo z’intambara, kuko ibyo byahindura imbaraga ziri mu Burasirazuba bwo Hagati, aho umutekano w’akarere ushingiye ku bushobozi bw’ingabo zirwanira mu kirere za Israel ndetse n’imyitwarire ya Amerika muri aka karere.”

Netanyahu yavuze ko Turikiya ari igihugu gikomeye ariko ko kiyobowe n’umuyobozi uvuga ku mugaragaro amagambo yo kurwanya kubaho kwa Israel.

Nk’uko ikinyamakuru Axios cyabitangaje, Netanyahu yari yaraganiriye na Trump mu buryo bwihariye amusaba kutohereza izi ndege muri Turikiya, ndetse akaba yarabigarutseho mu kiganiro cyo kuri telefone bagiranye mu cyumweru gishize.

Mu 2019, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakuye Turikiya muri gahunda yo gukora no kubona indege za F-35 nyuma y’uko Perezida Erdoğan yanze guhagarika amasezerano yo kugura uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere bwa S-400 bw’Abarusiya.

Umwaka ushize, Ankara yemeje ko ishaka kongera kubona izi ndege, ariko inagaragaza ko ishaka gukomeza gukoresha uburyo bwa S-400 ifite.

Erdoğan na Netanyahu bamaze igihe bagirana amakimbirane akomeye. Perezida wa Turikiya akunze kunenga Netanyahu, ndetse akaba yaranamugereranyije n’umuyobozi w’Aba-Nazi, Adolf Hitler.

Amakimbirane hagati ya Trump na Netanyahu yiyongereye mu mezi ashize, cyane cyane nyuma y’uko ibikorwa by’ibitero by’indege bya Israel muri Liban byateje impungenge ko bishobora kubangamira ibiganiro by’amahoro na Iran.

Trump yemeye ko yakoresheje amagambo akomeye mu biganiro yagiranye na Netanyahu kuri telefone, aho yamusabye ko Israel ihagarika ibyo bitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa