Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibitero bishya by’ingabo z’igihugu cye byagabwe kuri Iran byari mu rwego rwo guha icyubahiro abasirikare b’Abanyamerika bishwe mu bitero biheruka bifitanye isano na Iran.
Ibi Trump yabigarutseho ku Cyumweru ubwo yari ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Joint Base Andrews, aho yari amaze kwifatanya n’abasirikare ndetse n’abandi bayobozi kunamira abasirikare batatu b’Abanyamerika bishwe muri Jordanie na Iraq.
Yavuze ko abo basirikare bari abantu b’intwari kandi bakunda igihugu batakaje ubuzima bwabo barwanira ko Iran itabona intwaro kirimbuzi.
Ati “Twababajwe cyane n’ibyabaye. Ariko abo bantu b’intwari, abo bakunda igihugu, bari bari hanze aha barwana kugira ngo Iran itabona intwaro kirimbuzi.”
Yakomeje agira ati “Twongeye kubarasa bikomeye muri iri joro. Kandi twabikoze mu rwego rwo kubaha icyubahiro.”
Amagambo ya Trump yaje mu gihe ku wa 20 Nyakanga 2026, Ingabo z’Amerika zitangaje ko zagabye ibitero kuri Iran ku nshuro ya cyenda yikurikiranya.
Ibi bitero byibasiye ibigo by’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Iran, ubwirinzi bwo mu kirere, ahakorera ingabo zirwanira mu mazi n’aharasirwa ibisasu bya misile n’indege zitagira abapilote (drones), ndetse n’imiyoboro y’itumanaho.
Ingabo za Amerika zavuze ko intego ari ukugabanya ubushobozi bwa Iran bwo kugaba ibitero ku bwato bw’ubucuruzi anyura mu Muhora wa Hormuz.
Ni ibitero byakajije umurego nyuma y’uko ku wa 17 Nyakanga 2026, abasirikare babiri b’Abanyamerika biciwe muri Jordanie mu gitero cyagabwe na Iran, mu gihe undi musirikare wa Amerika yishwe ku wa 18 Nyakanga 2026, muri Iraq.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *