Trump yatangije komite izagenzura ibikorwa byo kubaka Gaza
Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije ku mugaragaro komite izagenzura ibikorwa byo kugarura amahoro mu ntara ya Gaza no kubaka iterambere ryayo nyuma y’imyaka myinshi y’intambara.
Iyi komite yatangijwe kuri uyu wa 22 Mutarama 2026, i Davos mu Busuwisi, ahabera inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi, ‘World Economic Forum’.
Trump yatumiye abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku Isi kugira ngo bitabire uyu muhango, asobanura ko iyi komite izwi nka ‘Board of Peace’. Abasesenguzi bagaragaza ko ishobora guhigika Umuryango w’Abibumbye.
Abavuga ibi babishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo amagambo ya Trump, aho aherutse kuvuga ko Loni yakoze bike muri byinshi yakabaye yarakoze, akishimira ko yahagaritse intambara mu bihugu byinshi mu gihe uyu muryango wabinaniwe.
Trump yagize ati “Loni yakabaye yarahagaritse intambara zose nahagaritse. Sinazigiyemo. Sinigeze natekereza kuzijyamo.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bo mu bihugu byinshi kujya muri iyi komite, anasaba abifuza kugiramo umwanya uhoraho bagatanga umusanzu wa miliyari 1 y’Amadolari. Amerika yonyine ni yo yemeye kuyatanga.
Bimwe mu bihugu biri muri iyi komite birimo Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Misiri, Turikiya n’imiryango irenga 30. U Bufaransa n’u Bwongereza byatangaje ko bitazajya muri iyi komite, gusa u Bushinwa bwo nta mwanzuro buratanga.
Ku wa 19 Mutarama 2026, Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yabwiye abanyamakuru ko Vladimir Putin na we yakiriye ubu busabe binyuze mu nzira ya dipolomasi kandi ko bari kubusuzuma mu gihe bategereje ibisobanuro birambuye.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *