skol
fortebet

Trump yatangiye gahunda yo gukura Syria ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 09, Jul 2026

Trump yatangiye gahunda yo gukura Syria ku rutonde rw'ibihugu bishyigikira iterabwoba

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangiye ku mugaragaro ku wa Gatatu gahunda yo gukura Syria ku rutonde rw’ibihugu Amerika ishinja gutera inkunga iterabwoba. Yabimenyesheje Inteko Ishinga Amategeko (Congress) nyuma yo kubwira Perezida wa Syria, Ahmed al-Sharaa, ko iki cyemezo kizafasha mu kongera kubaka igihugu cyangijwe n’intambara.

Iki cyemezo kigaragaza impinduka zikomeye muri politiki ya Washington ku bijyanye na Damascus, kandi ni intambwe ikomeye ishyigikira Ahmed al-Sharaa nyuma y’iturika ryabaye ku wa Kabiri i Damascus mu gihe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari ari mu ruzinduko muri icyo gihugu.

Perezida Donald Trump yamenyesheje Ahmed al-Sharaa ko yafashe icyemezo cyo gukura Syria ku rutonde rw’ibihugu byashyizwe ku rutonde rw’abatera inkunga iterabwoba.

Mu ibaruwa Trump yoherereje Sharaa, Reuters yabonye kopi yayo, yagize ati:

"Nasezeranyije gukuraho inzitizi zose zibabuza kongera kubaka igihugu cyanyu, kandi mu gihe cya vuba cyane muzashobora kubikora."

Yakomeje agira ati:

"Dufite ibigo byo muri Amerika byiteguye gushora imari muri Syria no gufasha igihugu cyanyu kurushaho gutera imbere no kugira ubukungu burambye."

Umwe mu bayobozi bakuru b’ubutegetsi bwa Amerika yavuze ko iyo baruwa yashyikirijwe Ahmed al-Sharaa nyuma y’inama yagiranye na Trump i Ankara ku wa Gatatu.

Trump yavuze ko yamaze kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Congress), ikaba ifite iminsi 45 yo gusuzuma icyo cyemezo mbere y’uko gitangira gushyirwa mu bikorwa.

Kuba igihugu kiri ku rutonde rw’ibitera inkunga iterabwoba bituma gishyirwaho amategeko akomeye arimo:

. Kubuzwa inkunga ya Leta ya Amerika.
. Kubuzwa koherezwa ibikoresho bya gisirikare.
. Kugirwaho imbogamizi mu bikorwa bimwe by’imari n’ubucuruzi.

Guverineri wa Banki Nkuru ya Syria, Safwat Raslan, yavuze ko iki cyemezo cya Amerika kizafungura amahirwe mashya yo gushora imari, kuzahura ubukungu no kongera kwinjiza Syria mu bukungu mpuzamahanga, nk’uko yabitangaje kuri Telegram.

Umwaka ushize, Trump yasinyiye iteka rikuraho gahunda ya Amerika y’ibihano yafatiye Syria, bituma icyo gihugu gitangira kuva mu bwigunge bwari bugifungiye muri gahunda mpuzamahanga y’imari.

Ibigo byinshi byo muri Arabie Saoudite biri guteganya gushora miliyari z’amadolari muri Syria mu rwego rwo gushyigikira kongera kubaka icyo gihugu, mu gihe n’ibindi bihugu byo mu Karere ka Gulf byasezeranyije gutanga inkunga y’amafaranga.

Trump yashimye Ahmed al-Sharaa, wahoze ari umwe mu bayobozi ba Nusra Front, umutwe wari ufitanye isano na Al-Qaeda muri Syria, mbere yo kuwucikaho mu mwaka wa 2016.

Nyuma yaho, al-Sharaa yayoboye ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro y’aba-Islamu ryakuye ku butegetsi Bashar al-Assad mu mpera za 2024.

Trump kandi yashimye ibikorwa bya Ahmed al-Sharaa byo kurwanya umutwe wa Islamic State (ISIS) muri ako karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa