skol
fortebet

Trump yateguje ko azarwana kuri Israel kugeza ku ifirimbi ya nyuma

Yanditswe: Friday 13, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Donald Trump yavuze ko mu gihe Iran yagerageza kwishyura ibitero yagabweho na Israel, Amerika yiteguye kwirwanaho no kurwana ku nshuti yayo y’akadasohoka.

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo ku wa 13 Kamena 2025 ni bwo Israel yagabye igitero gikomeye ku butaka bwa Iran cyiswe ‘Operation Rising Lion’ cyifashishije indege z’intambara zirenga 200 na drones zirenga 100.

Cyagabwe ku bikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire mu duce turimo Natanz, ahakorerwa n’ahabikwa misile, ahakorera abayobozi b’igisirikare, ku bigo by’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Revolutionary Guard) no ku ngo z’abahanga mu bya nucléaire.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko icyo gikorwa cyari kigamije kuburizamo umugambi wa Iran wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi byakwifashishwa mu guhungabanya umutekano wabo n’uw’Isi muri rusange.

Cyabaye mu gihe haburaga iminsi ibiri ngo Amerika na Iran bigirane ibiganiro ku icurwa ry’intwaro kirimbuzi, byagombaga kubera muri Oman.

Trump yavuze ko ibyo bitero bitamutunguye ndetse ko mu minsi ishize yavuganye na Netanyahu inshuro nyinshi, agaragaza ko iby’icyo gitero yari abizi.

Ati “Nta cyatunguranye. Icyakora nta ruhare Amerika yagizemo mu buryo bwa gisirikare. Ntabwo Iran ishobora gutunga intwaro za nucléaire ndetse twizeye ko twongera kuganira. Icyakora hari abayobozi batazongera ku bigarukamo.”

Abo bayobozi yavugaga ni abiciwe mu gitero Israel yagabye barimo Umuyobozi w’Umutwe wa ’Iran’s Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC),’ Hossein Salami, Umugaba w’Ingabo Wungirije, Gholam Ali Rashid, inzobere mu by’ingufu za nucléaires Mohammad Mehdi Tehranchi na Fereydoon Abbasi.

Trump yavuze ko ari gukurikiranira hafi buri kimwe, ati “Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati ‘CENTCOM’ ziryamije amajanja. Amerika irirwanaho ndetse inatabare Israel mu gihe Iran yaba igabye ibitero.”

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko Leta ya Israel izahanwa bikomeye n’ingabo z’igihugu cyabo, kandi ngo ibyo Allah (Imana) irabyemera, ku ikubitiro Tehran ihira yohereza drones zirenga 100 muri Israel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa