Trump yatunguwe n’Icyongereza cyiza cya Perezida wa Liberia
Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatunguwe no gusanga mugenzi we wa Liberia, Joseph Boakai, avuga Icyongereza cyiza.
Perezida Joseph Boakai ni umwe mu bakuru b’ibihugu batanu bakiriwe na Trump muri White House, ku wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025. Abandi ni Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie na Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal.
Mu biganiro byabaye, Trump yatunguwe no kumva Perezida wa Liberia avuga Icyongereza cyiza.
Ati “Urakoze cyane. Ufite Icyongereza cyiza, ni cyiza, ni he wigiye kuvuga neza? Wize he? Muri Liberia?”
Perezida Boakai yahise amusubiza ko yize muri Liberia, Trump ati “Ni byiza cyane”.
Joseph Nyumah Boakai yabonye izuba mu Ugushyingo mu 1944, avukira i Worsonga muri Liberia. Amashuri abanza n’igice kimwe cy’ayisumbuye yabyize muri Sierra Leone.
Ayisumbuye yaje kuyarangiza iwabo muri Liberia College of West Africa. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri University of Liberia mu 1972.
Nyuma yakomereje amasomo ye muri Kansas State University.
Uyu mugabo w’imyaka 80 yatorewe kuyobora Liberia mu 2023.
Liberia ikunze gutazirwa Amerika yo muri Afurika cyangwa Amerika nto. Biterwa ahanini no kuba iki gihugu gituwe cyane n’Abirabura bakuwe mu bucakara muri Amerika no kuba gifite ibendera n’imitegekere bijya gusa neza n’ibyo muri Amerika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *