skol

Trump yatutse umukozi w’uruganda rwa Ford

Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026

featured-image

Donald Trump yatutse (yeretse urutoki rwa musumba zose) umukozi wo mu mu ruganda ruteranya imodoka rwa Ford ruherereye muri Leta ya Michigan, nyuma yo kumubwira amagambo y’ubushotoranyi.

Byagaragaye mu mashusho TMZ yashyize hanze. Trump yari ari gusura uruganda ruteranyirizwamo imodoka za Ford ruherereye mu Mujyi wa Dearborn wo muri Leta ya Michigan.

Ubwo yari ari mu gice cyo hejuru Trump yumvise umugabo wari hafi munsi ye asakuza, avuga ko Trump ahishira abasambanya abana.

Trump ntiyatinze yahise amwerereka urutoki rwa musumba zose nk’uburyo bwo kumusubiza.

Ni mu gihe abandi bakozi b’uru ruganda bakiraga Trump mu rugwiro rwinshi bamwe abasuhuza bandi bafata amafoto.

Benshi batekereje ko uyu mukozi wa Ford yavugaga kuri dosiye ya Jeffrey Epstein.

Jeffrey Epstein yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi.

Epstein yapfiriye muri gereza nyuma y’ukwezi bivugwa ko yiyahuye. Gusa benshi baracyemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo, akandagaza bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi bakoranye.

Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri White House, Steven Cheung yabwiye Reuters ko “Hari umuntu wari ufite umujinya mwinshi avuga amagambo mabi asakuza, maze Perezida asubiza mu buryo bunoze kandi busobanutse.”

Umuyobozi wa Ford, Bill Ford, aganira n’abanyamakuru yavuze ko ibyabaye bidakwiriye ndetse byamuteye isoni nubwo byabaye igihe gito.

Ati “Ariya yari amasegonda atandatu mu isaha yose yamaze asura uruganda. Gusura uruganda byagenze neza cyane. Nizeye ko yishimye ndetse natwe twamwishimiye.”

Trump yasuye uruganda rw’imodoka rwa Ford ruri muri Leta ya Michigan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa