Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko mu nama afitanye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, iminota ibiri ya mbere izamwereka niba uyu mugabo afite umugambi wo guhagarika intambara igihugu cye gihanganyemo na Ukraine, bityo nawe akabona kuyifataho icyemezo ntakuka.
Putin na Trump bazahura kuri uyu wa Gatanu muri Leta ya Alaska Amerika yaguze ku Burusiya mu 1867 kuri miliyoni 7.2$.
Trump yavuze ko nta byinshi yiteze kuri iyi nama, ati "Ngiye kureba icyo atekereza, ndebe niba ibyo yifuza byumvikana."
Uyu mugabo ntiyavuze niba azemerera Ukraine isezerano ry’ubwirinzi nka kimwe mu byo icyo gihugu cyakunze kugaragaza, kugira ngo cyemere guhagarika intambara. Gusa yaciye amarenga ko icyo azabona, ari cyo kizatuma afata icyemezo ntakuka.
Trump umaze kuvugana na Putin inshuro eshanu kuva yagera ku butegetsi, yakunze kunenga iki gihugu avuga ko kitagaragaza ubushake bwo guhagarika intambara. Ni nyuma y’uko yari yakunze kunengwa ku buryo asobanura iyi ntambara, agashinjwa kuvugira uruhande rw’u Burusiya.
Mu minsi ishize, aherutse kuvuga ko yatunguwe n’imyitwarire ya Putin ndetse amushinja kutavugisha ukuri mu biganiro, ibyafashwe na benshi nk’ikimenyetso cy’uko Trump ashobora kuba yarahinduye uko afata iyi ntambara.
Ukraine kandi yakunze kugaragaza ko ititeguye guhara ubutaka bwayo bugera kuri 20% bugenzurwa n’u Burusiya, ingingo Trump yatangaje kenshi ko ishobora gutuma iyi ntambara irangira.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *