skol

Trump yavuze ko Amerika idakwiriye gukora amatora, White House ibyita amashyengo

Yanditswe: Friday 16, Jan 2026

featured-image

Perezida Donald Trump yatangaje ko ashingiye ku byiza ubutegetsi bwe bumeza gukora muri manda ye ya kabiri, asanga amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe mu Ugushyingo 2026 atari ngombwa.

Amatora Trump yakomozagaho ni azwi nka ‘mid-term elections’ aba muri kimwe cya kabiri cya manda y’umukuru w’igihugu. Atorerwamo abagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, ndetse n’Abasenateri 35 mu 100 bagize Sena.

Atorerwamo kandi ba Guverineri ba Leta zindukanye n’abandi bayobozi.

Aya matora ni ingenzi kuko agena abafite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko hagati y’Aba-Republicains n’Aba-Democrates, ibintu bigira uruhare mu kwemeza imyanzuro iba yafashwe na Perezida cyangwa Guverinoma muri rusange.

Mu kiganiro Trump yagiranye na Reuters, gisohoka ku wa 15 Mutarama 2026, yavuze ko asanga aya matora atari ngombwa, agendeye ku bikomeye ubuyobozi bwe bumaze gukora muri manda ya kabiri.

Ati “Ubitekerejeho, usanga tudakwiriye no kuba twakora amatora.”

Nyuma y’aya magambo ya Trump, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro bye, Karoline Leavitt yabajijwe icyo ahatse.

Karoline Leavitt yavuze ko Trump yashyengaga ubwo yavugaga ibi.

Ati “Mu buryo bworoshye, perezida yikiniraga. Yashatse kugaragaza ko turi gukora akazi keza, turi gukora ibyo abaturage ba Amerika batekereza, ku buryo wenda dushobora gukomereza aho nta gihindutse, ariko yari imvugo yo gushyenga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa