Trump yavuze ko ashaka kurinda Greenlad ibitero by’u Burusiya
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Denmark imaze imyaka myinshi yarananiwe kugira icyo ikora ngo irinde ikirwa cya Greenland kuzigarurirwa n’u Burusiya, ariko igihe kigeze ngo bihinduke.
Yabitangaje mu butumwa yashyize kuri Truth Social ku wa 19 Mutarama 2026.
Amerika imaze iminsi igaragaza inyota yo kwigarurira Greenland, igahamya ko ari ku mpamvu z’umutekano w’igihugu n’Isi muri rusange.
Ati “OTAN yagiye ibwira Denmark mu myakaka 20 ishize ngo mukwiye kwirinda ko u Burusiya butera kuri Greenland, ariko Denmark ntabwo yigeze igira icyo ibikoraho. Ubu igihe kirageza kandi bizakorwa.”
Gusa ntiyasobanuye neza uburyo buzakoreshwa mu kwirinda ko u Burusiya bwatera Greenland ndetse na bwo ntibwigeze bugaragaza ko bukeneye kwigarurira iki kirwa.
Mu bihe bitandukanye Trump yahamije ko iki kirwa kirimo amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere amerika nitagifata mu biganza byayo, u Burusiya cyangwa u Bushinwa buzagifata kandi atifuza ko ibyo bihugu byombi biturana na Amerika.
Ku wa 17 Mutarama muri Greenland na Denmark habaye imyigaragambyo ikomeye abaturage bamagana igitekerezo cya Amerika cyo kugura iki kirwa cyangwa kucyigarurira binyuze mu zindi nzira.
Greenland ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 57. Iki kirwa kiyoborwa na Denmark nubwo cyahawe ubwigenge mu 1979. Inzego z’ingenzi nk’igisirikare iz’ububanyi n’amahanga n’imari ziyoborwa na Denmark.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *