skol
fortebet

Trump yavuze ko ashinja Zelensky gutangiza intambara nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe n’Uburusiya

Yanditswe: Tuesday 15, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Amerika Donald Trump yashinje Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky gutangiza intambara igihugu cye kirwanamo n’Uburusiya, nyuma igitero gikomeye cy’Uburusiya cyishe abantu bagera kuri 35 abandi 117 bagakomereka muri Ukraine

Sponsored Ad

Trump yavuze ko Zelensky asangiye uruhare na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin "mu mpfu z’abantu babarirwa muri za miliyoni" biciwe mu ntambara yo muri Ukraine.

Ari mu biro bya perezida w’Amerika (White House), Trump yabwiye abanyamakuru ati: "Ntiwatangira intambara n’umuntu ukuruta inshuro 20 mu bunini ngo wizeye ko abantu baguha ubufasha bwa za misile." Akaba Yanegetse iyi ntambara ku wahoze ari Perezida w’Amerika Joe Biden.

Trump avuze ayo magambo nyuma y’uburakari bwinshi bwagaragajwe henshi kubera icyo gitero Uburusiya bwagabye ku cyumweru mu mujyi wa Sumy wo muri Ukraine, cyabaye icya mbere cyiciwemo abasivile benshi kigabwe n’Uburusiya muri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa